Rwanda: Imodoka 28 zizitabira Irushanwa rya Mountain Gorilla Rally

0Shares

Hagati ya tariki ya 18 na 20 Ukwakira 2024, mu Rwanda hazakinirwa irushanwa ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku Mudoka, rizwi nka Mountain Gorilla Rally .

Kugeza ubu, Imodoka 28 zamaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa rihuruza abatari bacye, by’umwihariko abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku Modoka.

Iri rushanwa riri ku ngengabihe y’Amarushanwa ny’Afurika, rizakinirwa mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

Umunyakenya Karan Patel wegukanye iri rushanwa mu Mwaka ushize (2023), n’umwe mu bamaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa.

Mu gihe yaramuka yongeye kwegukana iri rushanwa, azahita atwara irushanwa ryo gusiganwa ku Mudoka ku Mugabane w’Afurika muri uyu Mwaka, ndetse akazaba abikoze ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Abapirote (Abashoferi) bo mu bihugu birimo; U Rwanda, Kenya, Tanzaniya na Uganda, bitezwe kuzasusurutsa abafana mu mpera z’iki Cyumweru.

Mu Modoka 28 zizitabira iri rushanwa, 7 muri zo zizaba ziri ku rwego rwo gushaka amanota ya Shampiyona ny’Afurika, mu gihe 21 zizaba ari izo ku rwego rw’imbere mu gihugu.

Izi 21, zirimo 8 zo mu Rwanda na 13 zo mu gihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *