Rwanda: Imitwe ya Politike yasabwe kuzahesha Igihugu Isura nziza mu gihe cy’Amatora

0Shares

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO, Mukama Abbas, yagaragaje ko nta mutwe wa politiki uzaba kidobya mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere cyibanze ku myiteguro rusange y’amatora, Mukama Abbas, yavuze ko n’ubwo hariho imitwe ya politiki itandukanye, igishyizwe imbere ari inyungu rusange z’Igihugu.

Yagize ati “Nitwitwara neza mu matora, biratanga n’ishusho nziza ku Gihugu cyacu. Iyo myaka umaze muri politiki ni yo ikwiye gutuma umenya igikwiye kukuranga nk’umunyapolitiki cyangwa umutwe wa politiki ubarizwamo.”

Tariki 14 Kamena ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Ku mwanya w’Umukuru w’lgihugu, imitwe ya Politiki ya Green Party ihagarariwe na Dr Frank Habineza n’Umuryango RPF Inkotanyi uhagarariwe na Paul Kagame ni yo yemejwe. Aba biyongeraho Mpayimana Philippe wabaye umukandida wigenga.

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Mukama Abbas, yagaragaje ko imitwe ya politiki ikwiye kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda imvugo zitanoze mu gihe cyo kwiyamamaza.

Yagize ati “Twabyumvikanyeho ko bagomba kuba intore, batanga ubutumwa bwiza bwibutsa Abanyarwanda ubumwe bwabo, gukunda Igihugu noneho n’icyo uzakorera umuturage cyatuma aguha ayo majwi. Twese uko turi imitwe ya politiki 11 ntimugire impungenge n’imwe, ntawe uzaba kidobya muri aya matora.”

Mu Rwanda, habarurwa imitwe ya Politiki 11 ari yo Umuryango FPR Inkotanyi; Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL; Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, UDPR; Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI; Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD; Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane, PPC; Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda, PDC; Ishyaka ry’Abakozi mu Rwanda, PSR, Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP; PS Imberakuri n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizaba ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 mu gihe amatora nyir’izina ari tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu Gihugu. (RBA)

Mukama Abbas. (Ifoto/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *