Rwanda: Imitwe ya Politike kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’Amatora ya Perezida n’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yasabye Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite azaba mu kwezi gutaha kwa 7.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje izi nzego zombi, kuri uyu wa Kane.

Abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki bavuga ko bagiye kwegera abayoboke babo mu mashyaka babarizwamo, babaganirize ku myitwarire igomba kubaranga mu gihe cy’amatora.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Mukama Abbas, avuga ko ibiganiro byahuje iri huriro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora byari bikenewe.

Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yitezweho kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa byose bitegura amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’abadepite.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga uyu mwaka, aho ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki 22 Kamena 2024.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora inavuga ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo izatangaza urutonde ndakuka rw’abakandida. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *