U Rwanda ruri kubaka Ibigega bya Gaz yo gutekesha bifite ubushobozi bwa Metero Cube 17 100, ni ukuvuga Litiro miliyoni 17 n’ibihumbi 100.
Ni umushinga ugomba kurangira muri 2025 utwaye asaga Miliyari 37 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, imirimo yo kubaka ububiko bunini bwa Gaz yo gutekesha irarimbanyije.
Gashumba Jean, uhagarariye Kompanyi MM and Rjd ishyira mu bikorwa uyu mushinga, avuga ko imirimo yo kubaka igizwe n’ibice bibiri birimo n’ahagomba kujya ibigega 3 byose hamwe bifite ubushobozi bwa metero cube 17 100.
Enjeniyeri Gashumba akomeza avuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo imirimo y’ubwubatsi yihute kugirango gushyiraho ibigega n’imiyoboro ya Gaz ndetse n’indi mirimo ya tekiniki yihute kuko mu mwaka umwe gusa ikigega cya mbere kigomba kuba cyuzuye kigatangira gukoreshwa.
Ikibazo cy’ububiko bwa Gaz ni kimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora ingamba za Guverinoma zo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku mashyamba n’ibiti birimo inkwi n’amakara.
Mu mpera z’ukwezi gushize, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye imitwe yombi y’Inteko Ishingamategeko ko ikibazo cy’ububiko bwa Gaz nigikemuka n’ubucuruzi bwayo buzoroha kurushaho.
Umushinga wo kubaka ububiko rwa Gaz uzarangira utwaye Miliyari 37 na miliyoni 720 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga uhuriweho n’abafatanyabikorwa 2 ari bo guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Banki itsura amajyambere BRD yihariye 61% ndetse na sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli SP ifite 39%.
Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 iteganya ko muri 2024 abakoresha ibicanwa bikomoka ku mashyamba n’ibiti bagomba kugabanyuka bakagera kuri 41% bavuye kuri 79.9% bari bariho muri 2017.
Ni mu gihe ariko ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda rigaragaza ko 76% mu Rwanda bagikoresha ingufu z’ibicanwa zikomoka ku biti n’amashyamba.