Rwanda: Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Dr Ngirente yatanze ikizere cy’izamuka ry’Ubukungu

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yatangaje ko Guverinoma ifite intego yo kongera ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga nibura ku mpuzandengo ya 13% buri mwaka, ibi bikazafasha mu kubaka ubukungu butajegajega.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, ubwo yagezaga ikiganiro ku Nteko Inshinga Amategeko imitwe yombi.

Iki kiganiro kibanze ku kongera umusaruro w’inganda n’ibyoherezwa mu mahanga hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu.

Muri gahunda yo kwihutisha iterambere y’imyaka itanu (NST2) yo kuva mu 2025-2029, umusaruro uzikuba nibura 2, ukava kuri miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika ugere kuri 7,3$ mu 2029.

Dr. Ngirente yavuze ko kugira ngo iyo ntego igerweho hazashyirwa imbaraga mu kongera ubwinshi n’agaciro k’ibicuruzwa bitandukanye byoherezwa mu mahanga, kongera umusaruro w’inganda no kuzamura urwego rw’ubukerarugendo.

Imibare yagaragajwe na Dr Ngirente yashyizwe ahagaragara n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) igaragaza ko ubukungu bw’Isi bwazamutse, ku mpuzandego ya 3,2% mu 2024, bikaba biteganyijwe ko buziyongera ku mpuzandengo ya 3,3% mu 2025.

Ibihugu byateye imbere ubukungu bwazamutse kuri 1,7% mu 2025 rizagera kuri 1,9%. Mu gihe ibiri mu nzira y’amajyambere ubukungu bwabyo mu 2024 bwazamutse ku kigero cya 4,2% biteganyijwe ko mu 2025 buzaguma kuri icyo kigero.

Umugabane wa Afurika mu 2024, ubukungu bwazamutseho 3,8% noneho bukazazamukaho 4,2% mu 2025.

Muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu 2024 izamuka ry’ubukungu ryageza ku gipimo cya 5,4%, biteganyijwe ko riziyongera kuri 5,9% mu 2025.

Iyo raporo kandi igaragaza ko ku rwego rw’Isi, ibiciro ku bicuruzwa bikomeza kumanuka, kuko mu 2022 byari ku 8,7% bigera kuri 5,7% mu 2024, bikaba biteganyijwe ko bizamanuka bikagera kuri 4,2% mu 2025.

Imbere y’abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ministre w’intebe yatangaje ko abanyarwanda bagomba kugira ikizere ko ubukungu buzazamuka.

Yavuze ko u Rwanda rukoresha nibura hagati ya miliyari 17 Frw na miliyari 20 Frw mu kugura imyenda itumizwa mu mahanga.

Yashimangiye ko kongera inganda zikorera imyenda mu Rwanda bizagira uruhare mu guhanga imirimo kuko zitanga akazi kuri benshi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard. (Ifoto/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *