Abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo batangaje ko bakirimo gushakisha abantu 10 biganjemo abana, bari bari mu bwato bukarohama mu mugezi wa Nyabarongo.
Ubwo bwato bwari burimo abantu 14 (13 n’umusare wabwo) bwarohamye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h) wo ku wa mbere, batatu mu bo bwari butwaye, n’umusare wari ubutwaye, ni bo barokotse, mu butabazi bwakozwe n’abaturage.
Guverineri w’intara y’amajyepfo, Alice Kayitesi yatangarike Radiyo Rwanda ko kuri uyu wa kabiri hasubukurwa ibikorwa by’ubutabazi hitabazwa na polisi ikorera mu mazi, ariko ko kubona abo bandi “ari bazima ntabwo twabyizera”.
Amakuru ajyanye n’iyi mpanuka yabereye mu gice cy’uyu mugezi kiri mu Murenge wa Mushishiro, mu karere ka Muhanga, avuga ko abari muri ubwo bwato bari hagati y’imyaka 9 na 13.
Ubwo bwato bwavaga mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo bwerekeza mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’Igihugu.
Guverineri Kayitesi yavuze ko ubwo bwato butari bwujuje ibisabwa birimo nko kugira moteri, kuba ababurimo batari bambaye amakoti arinda kurohama no kuba nta bwishingizi bwari bufite.
Uyu mutegetsi yavuze ko amazi ya Nyabarongo yarushije imbaraga ubwo bwato, bikabuviramo kubirinduka muri uwo mugezi, mu gice kiri hafi y’urugomero rwa Nyabarongo ya mbere.
Impanuka z’ubwato mu mugezi wa Nyabarongo zakunze kubaho kuva mu myaka igera hafi ku 10 ishize, abategetsi akenshi bagiye bavuga ko ziterwa n’amato ashaje kandi apakira kurenza ubushobozi bwayo.
Bamwe mu baturiye umugezi wa Nyabarongo bakoresha ingendo zo mu bwato nk’uburyo buhendutse kandi bwihuse bwo kugera mu turere tumwe dukora kuri uwo mugezi, ubundi bisaba kuzenguruka kugira ngo tugerwemo mu nzira yo ku butaka.