Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Kamanzi Francis, yatangaje ko mu Rwanda havumbuwe uduce 13 munsi y’ubutaka bw’Ikiyaga cya Kivu dufite ibimenyetso byo kubika peteroli.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, mu kiganiro abayobozi ba Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho bagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku bibazo byagaragajwe n’Urwego rw’Umuvunyi birimo icyerekeranye n’ahacukurwa amabuye y’agaciro na kariyeri ntihasibwe.
Yabwiye Abadepite ko iyi peteroli yavumbuwe binyuze mu bushakashatsi bw’ibanze bwakorewe mu Kiyaga cya Kivu ndetse inzego zibishinzwe ziri gutegura uburyo hacukurwa mu buryo bwo gushimangira ibyo bimenyetso no kureba mu gihe yagaragayemo ingano yayo.
Kamanzi yavuze ko bari kureba uburyo bwo kongera kuyikorera ubushakashatsi no gukura mu Kivu ibimenyetso bizapimirwa muri laboratwari hagamijwe kureba neza peteroli ihari uko ingana n’ingano y’amafaranga yashora mu kuyicukura.
Yagaragaje ko ibi bigamije gukora inyigo yo kureba ingano y’amafaranga akenewe kuko ashobora kuba aruta ibyavanwamo.
Ikiyaga cya Kivu gicukurwamo Gaz Methane yifashishwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi n’ibindi.
Mu ntangiriro za 2024 ni bwo Uruganda rutunganya ingufu z’amashanyarazi aturuka kuri Gaz Methane rwari rumaze imyaka ine rwubakwa n’Ikigo Shema Power Lake Kivu Limited (SPLK Ltd) mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, rwatangijwe ndetse rwongera megawatt 56 ku muyoboro mugari w’Igihugu. (RBA)