Rwanda: Ikibumbano cya ‘Richard Kandt’ kigiye gukurwa ku Ngoro Ndangamurage yamwitiriwe

Ingoro Ndangamurage yitiriwe Kandt iri mu Karere ka Nyarugenge, irimo guhindurwa kugira ngo ibimurikwa bijyane n’amateka y’Ubukoroni n’ingaruka bwagize mu Rwanda.  

Ibi byatangajwe ubwo hatahwaga ku mugaragaro imurika rishya ry’iyi ngoro.

Iri murika rishya rigaragaza amateka y’Ubukoroni mu Rwanda, rigaruka kandi ku ngaruka zikomeye ubukoroni bwagize ku muco n’indangagaciro by’Abanyarwanda ndetse rikerekana ibisigisigi by’izi ngaruka bikigaragara kugeza uyu munsi, nk’uko umuyobozi mukuru w’inteko y’umuco Amb. Robert Masozera yabisobanuye.

Ikibumbano cya Richard Kandt Umudage wari uhagarariye inyungu z’Ubudage mu Rwanda kizakurwaho, ibi byose bikaba bigamije kwigobotora ibisigisigi by’Ubukoroni.

Amafoto agaragara muri iyi ngoro yavuye mu Budage nyuma y’ibiganiro byagiye bikorwa ku mpande zombi, gusa hari ibimenyetso by’umurage w’u Rwanda bitaraza.

Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann avuga ko yishimira uburyo iyi ngoro yavuguruwe mu buryo bujyanye n’igihe.

Aha kandi kuri iyi ngoro hari ibikururanda cyane inzoka z’ubwoko butandukanye abantu bakunda gusura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *