Rwanda: Ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo by’Inkoko rikoma mu nkokora abazorora

Aborozi b’inkoko baravuga ko bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo byazo, bituma bamwe bava mu mishinga yo kuzorora bitewe n’iki kibazo.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB kivuga ko hari ingamba zo kongera umusaruro w’ibigori na soya kuko byiharira 75% by’ibigize ibiryo by’inkoko.

Uwamahoro Agnes utuye mu Karere ka Bugesera ni umworozi w’inkoko wabigize umwuga kuko abumazemo imyaka 12.

Yorora inkoko z’amagi n’iz’inyama. Uyu mworozi avuga ko ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo by’amatungo ari yo mbogamizi ikomeye aborozi bahura nayo.

Tuyishimire Yvonne Zawudjia muri 2021 yoroye inkoko zigera ku bihumbi 2 nyuma aza gukomwa mu nkokora n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo byazo, bituma umushinga awuhagarika.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB kigaragaza ko ibigori na soya byiharira 75% by’ibigize ibiryo by’amatungo cyane iby’inkoko. 

Dr Hirwa Claire D’Andre ushinzwe amatungo avuga ko hari ingamba zigamije kongera umusaruro w’ibi bihingwa byombi.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kandi kigaragaza ko hari izindi ngamba zihari zishingiye ku bushakashatsi bwo korora inigwahabiri.

Izi ni isazi z’umukara zikoreshwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo bikungahaye ku ntungamubiri (Protein) bityo hakagabanywa soya ikoreshwa kuko aborozi basaga 300 bamaze guhugurwa kugirango batangire gukoresha ubu buryo. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *