Rwanda: Ibyo tuzi ku Basenateri 4 bashyizweho na Perezida Kagame

0Shares

Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane bashya barimo Dr. Kalinda François Xavier, Bibiane Gahamanyi, Dr Usta Kaitesi na Solina Nyirahabimana.

Itangazo rya Perezidansi ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Nzeri 2024, rije nyuma y’iminsi 3 Komisiyo y’igihugu y’Amatora itangaje urutonde ntakuka rw’Abasenateri batowe mu matora yabaye tariki 16 na 17 Nzeri 2024, ahatowe Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu ndetse n’Abasenateri 2 baturuka mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’iz’igenga.

Ingingo ya 80 y’Itegeko nshinga ivuga ko Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu.

Dr François Xavier Kalinda wagizwe Senateri, asanzwe ari Perezida wa Sena muri manda ishize, aho yagizwe Senateri na Perezida wa Repubulika muri Mutarama 2023, nyuma yo kwegura k’uwari Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin ku mpamvu z’uburwayi.

ku rundi ruhande, Dr Usta Kaitesi yagizwe Senateri nyuma y’igihe gito avuye ku nshingano nk’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, umwanya yasimbuweho na Dr Doris Uwicyeza Picard muri Kanama uyu mwaka.

Ni mu gihe Madamu Solina Nyirahabimana we yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko kuva mu 2020. Mbere yaho yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Gahamanyi Bibiane Mbaye na we wagizwe Senateri asanzwe ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ndetse akaba yaragiye akora mu miryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango itari iya Leta ifasha gushyiraho amategeko n’amahame y’uburinganire.

Abasenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika ntibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kandi bashyirwaho nyuma y’Abasenateri batorwa n’abashyirwaho n’izindi nzego.

Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ugirwa n’abasenateri 26.

Barimo 12 batorwa mu nzego z’imitegekere y’Igihugu, bane batorwa binyuze mu Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda n’umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *