Rwanda: Ibyo kwitega ku Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko nshya

0Shares
Abasesengura imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ndetse n’abaturage basanga abadepite bashya bakwiye kuzibanda cyane mu kunoza amategeko azatuma ibikubiye muri Manifesito Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, kugira ngo iterambere ry’igihugu rirusheho kugira umuvuduko muri iyi manda y’imyaka itanu.

Ku wa Kabiri, nibwo hasohotse urutonde ntakuka rw’abadepite 80 binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma yo kwemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Muri iyi myaka itanu abaturage barabasaba ubufatanye maze ahakiri icyuho mu iterambere hakazibandwaho.

Ku rutonde rwa burundu rw’abazahagararira imitwe ya politiki itandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko, hari amwe mu mazina yubatse ibigwi mu mirimo itandukanye bakoze mu nzego z’igihugu.

Ibi nibyo Senateri Nkusi Juvenal aheraho ahamya ko ubunararibonye bavanye hanze babwifashisha mu kunoza ibyo abaturage babifuzaho.

Kuri Hon. Mukama Abbas wabaye umudepite kuva 2000 kugeza 2018, ku busesenguzi bwe ndetse n’ubunararibonye afite mu mirimo y’Inteko, asanga abadepite bashya bazafatanyiriza hamwe mu gushyiraho amategeko azatuma gahunda za guverinoma muri iyi myaka itanu zishyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu bahagarariye imiryango itari iya Leta, bavuga ko kugira ngo iterambere Abanyarwanda basezeranyijwe n’Umukuru w’Igihugu rigerweho, abagize Inteko Ishinga Amategeko bakwiye kuzongera imbaraga mu kugenzura abashyira mu bikorwa bimwe mu bikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro kandi bakabikora kurushauko byakorwaga mbere.

Manifesto y’Umuryango wa RPF Inkotanyi igaragaza ko kuva mu 2024 kugeza muri 2029, harimo kwihutisha iterambere rirambye.

Muri iyo myaka, FPR Inkotanyi yagaragaje ko izashyira imbaraga mu bikorwa byo guhanga imirimo mishya, aho nibura ku mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250 hibandwa ku bagore n’urubyiruko.

Yiyemeje ko mu myaka itanu izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi rizaba riri ku kigero cya 8% buri mwaka, naho umusaruro w’inganda ugere kuri 13% buri mwaka.

Ibi nibyo Hon. Mukabalisa Donatille aheraho avuga ko abadepite bakwiye kuzajyana n’umuvuduko igihugu gifite, uw’akarere ndetse n’uw’isi kugira ngo u Rwanda rukomeze kwesa imihigo.

Amatora y’abazaba bagize Inteko Ishinga Amategeko, ibyayavuyemo byagaragaje ko bidasubirwaho Umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka bifatanyije, batsindiye imyanya 37, Ishyaka PL ritsindira imyanya itanu, PSD itsindira imyanya itanu, PDI itsindira imyanya ibiri, kimwe na DGPR Green Party na PS Imberakuri na zo zatsindiye imyanya ibiri ibiri.

Iyi mibare kandi igaragaza ko umubare w’abagore wazamutse ukagera kuri 63.75 % uvuye kuri 61%. (THEUPDATE & RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *