Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu kwezi kwa 4 uyu mwaka hari imiti mishya ivura malariya izatangira kugezwa ku bigo nderabuzima, amavuriro y’ibanze ndetse no ku bajyanama b’ubuzima, hagamijwe guhangana n’iyi ndwara yiyongereye mu Rwanda.
Ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya, mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu hagaragara umubare munini w’abarwayi ba Malariya aho mu kwezi bakira abagera kuri 700, abandi 800 bakavurwa n’abajyanama b’ubuzima bakorana n’iki kigonderabuzima.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya, Léonidas Batamugira, avuga ko mu bo bavura Malariya hari abahabwa imiti ariko nyuma yaho bakagaruka bavuga ko batarakira.
Dr. Hypolite Bwiza Muhire, umuganga ukurikiranira hafi ibijyanye n’indwara ya Malariya asobanura imiti ihabwa abarwayi, mu gihe udukoko twa Malariya twarushije imbaraga imiti bahawe mbere.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko abafata nabi imiti ya Malariya ari bo baba intandaro y’ikwirakwira rya Malariya yihinduranyije.
Ikigo RBC cyerekana ko ubushakashatsi bwakozwe ku bigo nderabuzima bike bwagaragaje ko 80% by’abafashe umuti usanzwe uvura Malariya wa Quartem ari bo gusa bakira neza.
Dr. Mbituyumuremyi avuga ko hari gahunda yo kurushaho kwegereza abaturage imiti mishya ivura malariya.
Imibare ya RBC yerekana ko muri Mutarama 2025, mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba Malariya ibihumbi 83.
Muri abo ibihumbi 70 ni abo mu turere 15 gusa, kw’isonga ni Gasabo na Kicukiro. Abagera kuri 285 barwaye Malariya y’igikato.
Kwiyongera mu maraso k’udukoko dutera Malariya,kugabanuka kw’amaraso mu mubiri, ibyo bita anemie, kwagirika kw’imikorere y’ubwonko cyangwa kwangirika kw’ingingo zirimo umwijima n’impyiko ngo ni bimwe mu bigaragaza ufite malariya y’igikatu. (RBA)