Ni nyuma y’aho hari abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara, bakomeje kuvuga ko ubwinshi bw’abakenera iyi serivisi budindiza izindi gahunda baba bafite kuko bibasaba gukora ingendo bajya ahatangirwa iyo serivisi hakiri hake mu gihugu.
Nyuma gato y’aho RURA itangarije ko igiye gutangira kuvugurura amategeko ajyanye no kwandikisha Sim Card mu rwego rwo kurwanya ubujura buzikorerwaho, ni nako umubare w’abongera kwiyandukuzaho simukadi wakomeje kwiyongera.
Abakenera iyi serivisi, bavuga ko aho bazikura hakiri hake kuko bibasaba urugendo rurerure kandi bagasanga hari abantu benshi bikabasaba gutonda umurongo bategereje.
Bamwe mu baturage bavuga ko baramutse begerejwe izi serivisi aho batuye, byabafasha koroherwa n’ingendo no kuzigama umwanya bamara bategereje.
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA asaba ibigo by’itumanaho kubahiriza amabwiriza byahawe yo gushyira serivisi zo gukora Sim swap muri buri Murenge wo mu Rwanda.
Itangazo rya RURA rivuga ko mu rwego rwo gukumira no kurwanya ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ibikorerwa kuri telefoni, serivisi zo kwibaruzaho simukadi cyangwa gukora “SIM swap” zizajya zitangirwa gusa mu nyubako zagenwe n’ibigo by’itumanaho; ahandi nko ku mihanda, kuri za kiyosike no mu ngo bikaba bitemewe.
Iri tangazo rivuga kandi ko Simukadi izajya igaragara mu bikorwa by’ubujura, cyangwa mu bindi byaha izajya ivanwa ku murongo, hamwe n’izindi simukadi zose zibaruye ku ndangamuntu ya nyirayo.
Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, ni kimwe mu bituma aho babikorera muri iyi minsi hagaragara umurongo muremure w’abashaka izi serivisi. (RBA)