Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2023.
Mu kwezi gushize, ibiciro byo muri Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2023.
Mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.
NISR yatangaje ko ugereranyije Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2%. Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,5%.
Yagaragaje ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.
Mu bice by’icyaro, ibiciro byo mu kwezi k’Ukwakira 2024 byagabanutseho 1,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byagabanutseho 2,9%.
Mu byatumye ibiciro bigabanuka mu Kwakira 2024 ni iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 7,7%.
Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.
Muri rusange, ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) mu Kwakira 2024 byiyongereyeho 0,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Muri Nzeri 2024 ibiciro byari byagabanutseho 0,8%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu Kwakira 2024 ni iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17%.
Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%. (RBA & NISR)