Rwanda: Ibiciro ku Isoko byagabanutseho 0,6% muri Kwezi kwa Gatandatu

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR cyashyize ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, aho iki gipimo kigaragaza ko ibiciro byagabanutseho 0.6%.

NISR yagaragaje ko mu kwezi gushize kwa Gatandatu, ibiciro mu Mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije na Kamena y’umwaka wa 2023. 

Ibi biciro bikaba byariyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,2%.

Naho mu byaro mu kwezi kwa Kamena 2024, ibiciro byagabanutseho 1,4% ugereranyije na Kamena 2023. 

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Kamena 2024 mu byaro, harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,6%. 

Muri rusange, mu kwezi kwa Kamena 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1,1% ugereranyije na Kamena 2023. 

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena 2024 ku masoko yo mu Rwanda, harimo ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22,9%. 

Ugereranyije Kamena ya 2024 na Gicurasi ya 2024, ibiciro byagabanutseho 0,6%, iri gabanuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1.5%. 

Abaturage hirya no hino nabo bavuga ko hari aho ibiciro byagiye bigabanuka ku masoko.

Iki kandi ni igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu Mijyi.

Ni igipimo gisanzwe gishyirwa ahagaragara tariki ya 10 ya buri kwezi, kikagaragaza uko ibiciro byari byifashe mu byaro no mu mijyi mu kwezi kwari kwabanje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *