Inteko rusange y’imitwe yombi yemeje ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2024/2025, aho izaba ingana na miliyari ibihumbi 5.690.1 ikaba iziyongeraho miliyari 574.5 bingana na 11% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 ibura ukwezi ngo igere ku musozo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 ingana na miliyari 5115,6 Frw, imaze gukoreshwa iri ku kigero cya 95%.
Yasobanuye ko umwaka ushize wa 2023 ubukungu bw’Isi bwazamutse ku kigero cya 3.2%, niko biteganyijwe gukomeza kuba kugeza muri 2025.
Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, umusaruro mbumbe wazamutse ku kigero cya 3.4% mu mwaka wa 2023 ukaba uteganyijwe kugera kuri 3.8% muri 2024 na 4% mu mwaka wa 2025.
Ni mu gihe umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.2% muri 2023 urenga igipimo cya 6.2% cyifuzwaga.
Ibi byatewe n’umusaruro mwiza w’u rwego rw’inganda ndetse n’urwa serivisi.
Biteganyijwe ko muri 2024 umusaruro mbumbe w’igihugu uzazamuka ku kigero cya 6.6% ndetse na 6.5% muri 2025.
Mnisiriti w’imari n’igenamigambi avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwari bwifashe neza mu mwaka ushize bitewe nanone n’uko ibiciro byagabanutse kandi bizanakomeza muri uyu mwaka.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mwaka w’ingengo y’imari utaha bishingiye ahanini ku kongera umusauro w’ubuhinzi by’umwihariko ubugamije isoko mpuzamahanga; hazibandwa kandi ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ndetse mu bizashorwamo amafaranga menshi hanatekerejwe ku iterambere ry’ibikorwaremezo.
Intumwa za rubanda zasabye Minisitiri w’imari n’igenamigambi gushyira amafaranga mu mishinga ikorwa ikananirana kandi yabanje gukorerwa inyigo.
Uyu mushinga w’itegeko watowe n’Inteko rusange y’imitwe yombi, biteganijwe ko ushyikirizwa komisiyo ibishinzwe, ikazawunononsora mbere y’uko iwugeza ku nteko rusange imitwe yombi ikazawemeza burundu no gushyirwa mu igazeti ya leta, ukazahinduka itegeko rizatangira gukurikizwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2024 kugeza kuya 30 Kamena 2025. (RBA)