Rwanda: Hashyizweho igiciro ntarengwa ku bagenzi bitwaza imizigo 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ingano y’umuzigo uzajya utwarwa utishyuwe mu modoka za rusange zitwara abagenzi.

Mu itangazo RURA yashyize hanze, yavuze ko umugenzi atemerewe gutwarwa mu ntoki umuzigo urengeje ibiro 10.

RURA yasobanuye kandi ko umugenzi ariwe wita ku muzigo we nk’uko bisanzwe mu mahame n’amabwiriza ahora atangazwa n’ibigo by’imodoka zitwara abagenzi.

Ibi bikubiye kandi mu mabwiriza ya No 010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021, agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri za Bisi.

Umuturage witwa Alphonse, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ibiri mu nyandiko binyuranye n’ibikorerwa aho abagenzi bishyurizwa iyo mizigo kuri za bisi.

Ati:”Ibi ni byiza turabyishimiye, ariko ikibazo gihari ni uko ibiri mu nyandiko bitandukanye cyane n’ibikora”.

Yungamo ati:”Nk’urugero rwa hafi, umuzigo utishyuzwa muri Gare ya Nyabugogo na Nyanza ya Kicukiro ni Agakapu gato ko mu ntoki gusa (Sac à main)”.

Igaruka kuri iki kibazo, RURA yavuze ko uzongera guhura nacyo azajya ahita yitabaza imirongo itishyurwa 3988 na 2222, agahabwa ubufasha.

Ni mu gihe abagenzi batega izi Bisi bavuga ko ikibazo atari icy’imizigo, ahubwo babangamiwe n’amafaranga y’umurengera bacibwa ku rugendo, atandukanye n’ibiciro byagenwe na RURA.

Umwe mu baturage batega yagize ati:”Ikibazo ntago ari imizigo. Mujye aho abagenzi bafatira izi Bisi, murasanga kuva Muhanga ujya Kigali ari 3000F, mu gihe RURA yagennye 1030Frw”.

“Umuntu agera muri Gare saa mbiri akahava saa munani. Ntago tuzi niba byemewe kuba ubuyobozi bubishinzwe bushobora kubirebera icyumweru kimwe, biriri, bitatu ubona ntacyo bibabwiye ndetse nta n’icyo bagaragaza cyo kubikoraho”.

Nyuma y’uko uyu muturage avuze ko amafaranga yo kuva Muhanga-Kigali yabaye ibihumbi bitatu, RURA yo yahamije ko atahindutse ari 1030 nk’uko byahoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *