Rwanda: Hashyizweho amabwiriza mashya yo guhangana n’Icyorezo cya Marburg

0Shares

Kuri iki Cyumweru, tariki 29 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje amabwiriza ajyanye no guhashya Icyorezo cya Marburg cyabonetse mu Rwanda.Muri aya mabwiriza harimo kuba gusura abarwayi mu mavuriro yose bibaye bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 14.

Minisiteri y’Ubuzima yanatangaje ko uwapfuye azize Marburg, nta kiriyo gihuza abantu benshi gukorwa mu rugo mu gihe kumushyingura byitabirwa n’abantu batarenze 50.

Abaturage basabwe kwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara ndetse no kugira umuco w’isuku harimo no gukaraba intoki.

Bimwe mu bimenyetso bya Marburg birimo: Umuriro ukabije, Kubabara umutwe bikabije, Kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Kugeza ubu abantu abantu 26 ni bo bamaze kugaragarwaho n’indwara ya Marburg mu Rwanda, muri bo umunani imaze kubahitana mu gihe abandi 18 bakirimo kuvurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *