Rwanda: Hari kwigwa uko ahakorerwa Ibizamini by’Imodoka za Automatique hiyongera

0Shares

Abakoze kizamini cya mbere cyo gutwara ibinyabiziga ku modoka za Automatique bagaragaje ko bacyishimiye kuko n’ubundi imodoka nyinshi ziza mu gihugu zikoze mu buryo bwa Automatique.

Saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Mbere abari bariyandikishije gukora ibizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bya Automatique, bari batangiye ikizamini. 

Buri wese yakoraga bitewe n’isaha yahawe nyuma yo kwiyandikisha ku rubuga irembo, yaba abatsindiye izi mpushya n’abatsinzwe bishimiye ibi bizamini.

Ni ibizamini byatangirijwe ahantu 4 gusa mu gihugu. 

Umuyobozi ushinzwe ibizamini mu kigo cya Polisi gishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga kiri mu Busanza, CSP Emmanuel Hitayezu yavuze ko hari umwiharuko ku bashaka gutwara imodoka za Automatique. 

Gusa yongeraho ko n’ubundi kubitsinda bisaba kuba warize neza gutwara bene uzi modoka.

Ku kibazo cy’uko ibi bizamini birimo gukorerwa ahantu 4 gusa, CSP Emmanuel Hitayezu yasobanuye ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo hiyongere.

Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko kuri ubu ifite ubushobozi bwo gukoresha abaturage basaga 100 ingunga imwe, gusa ngo uko bazagenda biyongera mu kwiyandikisha uyu mubare nawo uzazamuka. 

Ku ikubituri abakoze ibi bizamini bose hamwe bari 28. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *