Rwanda: Gaz ikoreshwa n’Umuturage 1 mu 100 mu Cyaro

Abatuye mu bice by’icyaro bavuga ko bakigorwa no kubona gaz ari byo bituma bakomeza gukoresha inkwi cyane mu gucana.

Ni mu gihe ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda, EICV7, bugaragaza ko mu cyaro umuturage umwe mu 100 ari we ukoresha gaz gusa.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda, EICV 7, bwagaragaje ko umubare w’abakoresha Gaz mu Rwanda ukiri muto kuko abantu 17 mu 100 ari bo bakoresha gaz mu mijyi mu gihe mu cyaro Gaz ikoreshwa n’umuntu umwe gusa mu bantu ijana.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Ruhango, kamwe mu tugize igice cy’Amayaga gikunze kwibasirwa cyane n’izuba bitewe n’ubuke bw’amashyamba. Mu bice bitandukanye by’icyaro hirya no hino mu Gihugu benshi mu baturage bahamya ko bitaborohera kubona ibicanwa.

Nubwo bimeze bityo ariko Umuryango AVSI-Rwanda ukorana na Leta y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije ugaragaza ko Agace k’Amayaga kari mu twugarijwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Kugeza ubu ingo 93% mu Rwanda zicana inkwi nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage rya 2022.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba kivuga ko mu rwego rwo kurengera amashyamba gikorana na ba rwiyemezamirimo mu kugeza ku baturage ibikoresho birondereza ibicanwa.

Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye gahunda yo kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba bikava kuri 79% bikagera kuri 42% muri 2024.

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi muri Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, Rugira Esdras, yavuze ko Leta ikora ibishoboka ngo umubare w’abacana ibikomoka ku mashyamba urusheho kugabanuka.

U Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije binyujijwe mu ishoramari mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku bufatanye n’inzego za Leta n’iz’abikorera. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *