Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego zimwe na zimwe z’Igihugu.
Ni impinduka zasize Gen (Rtd) James Kabarebe agizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga.
Gen (Rtd) James Kabarebe asimbuye Prof. Nshuti Manasseh wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.
Francis Gatare wari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu kuva tariki 31 Kanama 2021, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) asimbuye Clare Akamanzi utahawe izindi nshingano.
Clare Akamanzi wari warahoze ayobora RDB n’ubundi yari yagarutse kuri uwo mwanya muri Gashyantare 2017 asimbuye Francis Gatare we wari wahawe inshingano zo kuyobora Ikigo gishya cyari cyashyizweho gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB).
Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, naho Alphonse Rukaburandekwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority – RHA).
Bonny Musefano we yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.
Impinduka mu buyobozi bw’inzego zishinzwe imiturire zibaye mu gihe hamaze iminsi havugwa ibibazo bitandukanye mu byerekeye ubutaka n’imiturire, bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibishinzwe barimo Dr Nsabimana Ernest wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka (National Land Authority) bakaba bari baherutse gukurwa muri izo nshingano.
Amafoto