Rwanda: FRVB yatangaje ingengabihe y’Irushanwa ryo kwizihiza ‘Umunsi wo Kwibohora’

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, ryatangaje amatariki azakinirwaho Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

Mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Nyakanga 2024, aribwo Igihugu kizizihiza ku nshuro ya 30 Umunsi wo Kwibohora, FRVB izifatanya n’abanyarwanda kwizihiza uyu munsi binyuze mu Irushanwa rya Volleyball riteganyijwe hagati ya tariki ya 26 na 28 Nyakanga 2024.

Ntagihindutse, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe asanzwe akina ikiciro cya mbere mu bakobwa n’abahungu.

Mu gihe habura hafi Ibyumweru bitatu ngo rwambikane, amwe mu makipe yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa.

Muri ayo, arimo; Gisagara VC, Police VC, Kepler VC, APR VC, REG VC na Kigali Volleyball Club (KVC).

Mu kiciro cy’abagore, ayamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa arimo; APR WVC, Ruhango VC, IPRC-Kigali VC, RRA VC, Police WVC na Kepler WVC.

Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryakinwa u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi wo kwibohora, iri rushanwa ryegukanywe na APR VC na Police WVC mu bagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *