Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1
Rwanda: Dr Nsanzimana yagaragaje ingaruka zigera ku Mwana wakuriye mu Muryango ubana mu Ntonganya – THEUPDATE

Rwanda: Dr Nsanzimana yagaragaje ingaruka zigera ku Mwana wakuriye mu Muryango ubana mu Ntonganya

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje uburyo Ubwonko bw’umwana uri munsi y’imyaka 5 butabasha kwihanganira Intonganya z’Ababyeyi be, aboneraho kubasaba kwirinda ikintu cyose cyatuma Umwana adakura neza.

Dr. Nsanzimana avuga ko ubwonko bw’umwana muto buba bukeneye gukura ku buryo iyo bwakiriye ibintu bibi byose bubibika yazakura bikamugiraho ingaruka, ibi bigatuma ntacyo yimarira ndetse nta n’icyo amarira Igihugu.

Ati:“Umwana ukiri mu kigero cyo gukura by’umwihariko cyane uri munsi y’imyaka 5, Ubwonko bwe buba bugikura. Kimwe mu bimudindiza harimo n’ibibazo byo mu Muryango akuriramo, birimo Intonganya za buri gihe, rwaserera, kwikanga buri kanya, guhorana ubwoba, ibi byose ni ibituma Ubwonko bw’Umwana budakura neza”.

Yunzemo ko mu bindi bituma umwana adakura neza, birimo; Igwingira, Imirire idahagije, Inzoka zo mu Nnda no kuba ababyeyi batamwitaho.

Ati:”Ibi byose bishobora kuviramo abana kutazigera bakura bikwiriye ndetse n’Ubwonko bwabo ntibuzakure neza, kutagira icyo bimarira mu Buzima, Igihugu n’Ababyeyi”.

Yakomeje avuga ko Ubwonko bw’Umwana bukwiye kurindwa Induru, Intonganya, rwaserera no kubakubita kuko bibagiraho ingaruka z’igihe kirekire, kandi zikaba zibikwa n’Ubwonko.

Izi nama Minisiteri y’Ubuzima igira ababyeyi zigamije kubibutsa uko bakwiye kurera no kwita ku abana babo neza, cyane ko abenshi usanga umwanya wo kwita ku bana uba muto kubera izindi nshingano ndetse na bamwe ntibamenye ko amakimbirane mu miryango ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abana.

Tumukunde Claudine, avuga ko atari azi ko gukubita umwana bimugira ho ingaruka ku mikurire y’Ubwunko.

Ati:“Ntabwo narinzi ko gukubita Umwana ari bibi. Nabikoraga mu rwego rwo kumuhana, ubu ngiye kubihindura njye nkoresha uburyo bw’Ibiganiro cyane ko n’abana banjye bamaze gukura”.

Izi nama za Dr. Nsanzimana zitezweho gufasha ababyeyi mu buryo bwiza bwo kurera birushijeho, badakoresheje Ibihano bikakaye byazagira Ingaruka kuri bo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *