Rwanda: Dr Ngirente yagaragaje ibyagezweho na Guverinoma mu Myaka 7 ishize

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ibyagezweho muri Gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST1) mu 2017-2024, ashimangira ko Leta izakomeza kugendera mu murongo wo guteza imbere Igihugu.

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abadepite n’abasenateri kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena 2024.

Ibyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda yabikubiye mu ngeri zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo, inganda, ikoranabuhanga, ubuzima n’ibindi.

Mu by’ingenzi yagarutseho, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko umukamo w’inka wavuye kuri miliyoni 776 mu 2017, ukaba ugeze kuri litiro zirenga miliyari imwe mu mwaka.

Ati “Umubare w’amakusanyirizo y’amata na wo wariyongereye. Twari dufite 56, ubu tugeze ku makusanyirizo arenga 130. Imbaraga zo kuyakoresha neza turacyazisaba twese.’’

Mu gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi, hagiye hubakwa ubuhunikiro n’ubwanikiro bw’imyaka ndetse ubwari buhari bwikubye inshuro eshatu.

Kugeza ubu, Leta itanga 40% mu bwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa mu gushyigikira abahinzi n’aborozi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko hamaze kwishingirwa ubuso bw’ibihingwa bitandukanye bugera kuri hegitari ibihumbi 119 n’inka ibihumbi 144 mu zirenga miliyoni ziri mu Rwanda.

Mu bikorwaremezo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko intego yari ukugira imiturire myiza, kugeza amazi ku Banyarwanda, kugeza amashanyarazi ku ngo zose ziri mu Rwanda, kunoza imikorere y’urwego rw’ubwikorezi no gutunganya imihanda hagamijwe ubworoherane.

Hubatswe imidugudu mishya 87, yatujwemo imiryango isaga ibihumbi 17 yimuwe mu manegeka ndetse n’abatishoboye.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo by’amazi, hubatswe inganda nini zirindwi, bituma ingano y’amazi atunganywa ku munsi ava kuri metero kibe 182,120 agera ku bihumbi 329.

Mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, ingo zagejejweho amashanyarazi zavuye ku bihumbi 930 [34%] mu 2027, ubu zigeze kuri miliyoni 2,6 [76%].

Ati “Ingo ziriyongera, imiryango mishya ikavuka. Imbaraga zo guha amashanyarazi imiryango mishya ziziyongera, tuzakomeza kugenda tuyaziha.’’

Mu myaka irindwi ishize kandi hubatswe imihanda ya kaburimbo ihuza uturere, ireshya n’ibilometero 1700 ndetse hanubatswe imihanda mishya ireshya n’ibilometero 237 mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi.

Leta y’u Rwanda yanubatse imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero 4.137 mu koroshya ubuhahirane n’uturere.

Mu bwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yongerewe ubushobozi ndetse kuri ubu igana mu byerekezo 24 ndetse inafite indege itwara imizigo.

  • Inganda zitanga umusanzu wa 22% mu musaruro mbumbe w’Igihugu

Mu myaka irindwi ishize, hubatswe inganda eshatu zikora ibijyanye n’imiti, izikora ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa, ifumbire, inzitiramibu n’izindi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko intego yari igamijwe yagezweho ndetse umusaruro mbumbe wazo uzamuka ku kigero cya 10% buri mwaka kuva mu 2017.

Ati “Twari twihaye ko nibura inganda zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga ubushobozi bwa 21.7% mu musaruro mbumbe w’Igihugu, ubu tugeze kuri 22%.’’

Mu gutunganya amabuye y’agaciro, hubatswe inganda enye zitunganya Zahabu, Gasegereti, Coltan n’amabuye y’amabengeza.

Umusaruro w’amabuye y’agaciro na wo wariyongereye uva kuri miliyoni 374$ mu 2017, ugera kuri miliyari 1.1$ mu 2024.

Mu bigendanye n’imirimo mishya, hahanzwe 1.334.000 mu gihe intego yari uguhanga imirimo nibura 1.500.000.

  • Ubukerarugendo bukomeje kuzamuka

Amafaranga yinjizwa n’Igihugu binyuze mu bukerarugendo yavuye kuri miliyoni 370$ mu 2017, agera kuri miliyoni 620$ ku mwaka mu 2023. Arimo miliyoni 95$ yavuye mu bukerarugendo bwo kwakira inama n’ibindi.

U Rwanda kandi rukomeje gutera intambwe ifatika mu gukoresha ikoranabuhanga. Nibura internet igera kuri 97% mu gihugu hose mu gihe abayikoresha ari 68,9%. Abayikoresha bari hagati y’imyaka 15-30 bagera kuri 85%.

Umubare wa serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe internet wavuye ku 155, ugera kuri 684.

Mu bijyanye n’uburezi, hongereweho ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 27, amashuri y’imyuga na tekiniki yagejejwe mu mirenge 392. Mu 2017, imirenge yari ifite amashuri ya tekiniki yari 200 gusa.

Abarimu bafite ubushobozi barongerewe bava ku 71.041 bagera ku 110.523 mu 2024.

  • Serivisi z’ubuzima zagejejwe hose

Mu kunoza serivisi z’ubuzima no kuzegereza abaturage, hubatswe ibitaro bishya birindwi, byiyongera ku bindi 52 byari bisanzwe. Hubatswe ibigo nderabuzima bishya 12, bisanga 495 byari bisanzweho mu gihe ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze bwavuye kuri 473, bigera ku 1.252.

Abitabira gufata mituweli bavuye kuri 83% mu 2017, bagera ku 90,6% mu 2024.

Imibereho myiza yarazamuwe aho icyizere cyo kubaho cy’Umunyarwanda cyavuye ku myaka 66,6 mu 2017 kigera ku myaka 69,6.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 7% mu myaka irindwi, uva kuri miliyari 7,694 Frw, ugera kuri miliyari 16,355 Frw.

Ibyoherejwe mu mahanga byavuye kuri miliyoni 1,040$ mu 2017, ugera kuri miliyoni 2,466$ mu 2023.

Ingengo y’imari y’u Rwanda yo yikubye gatatu mu myaka irindwi, iva kuri miliyari 1,954 Frw, igera kuri miliyari 5,116 Frw.

Ukwigira ku ngengo y’imari kunajyana no kuzamuka kw’imisoro aho iyo rwinjiza yavuye kuri miliyari 1,104 Frw mu 2017, ugera kuri miliyari 2,616 Frw.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu rugendo rwo kwigira mu ngengo y’imari, u Rwanda rugeze ku kigero cya 86,5%.

Ati “Nta na kimwe cyari muri NST1 kizatakara n’iyo cyaba kitarabaye, kitaragezweho 100%. Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gahunda y’iterambere.’’

Yagaragaje ko ibitarakozwe ku gipimo cyari cyatekerejweho kizakorwa muri NST2. (RBA)

Amafoto

May be an image of 6 people and text

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *