Rwanda: Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yitabye Imana

0Shares

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu yitabye Imana.

Inkuru yo gutabaruka kwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024.

Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera ni umwe mu bashinze Umuryango FPR Inkotanyi ubwo yari amaze imyaka 40 mu buhungiro.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yatanze umusanzu ukomeye mu buvuzi kuko ari mu bitaga ku barwaye ndetse n’abakomerekeye ku rugamba.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuyobozi.

Imwe muri iyi myanya, irimo kuba yarayoboye Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Uburezi.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’Ubuzima, umwanya yamazeho imyaka itanu.

Mu 1999, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Ngirabanzi Laurien, na we aza gukorerwa mu ngata na Emmanuel Mudidi.

Mu nshingano zitandukanye yagiye anyuramo, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

No photo description available.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *