Rwanda: Bumva bate iteka rya Minisitiri ryerekeye gufatira Ubutaka butabyazwa umusaruro

0Shares

Bamwe mu baturage baravuga ko bafite impungenge ku iteka rya Minisitiri ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka, bakagaragaza ko uburenganzira bw’umuturage ku butaka budakwiye guhungabanywa hashingiwe ku kuba atabubyaje umusaruro.

Iteka rya Minisitiri w’Ibidukikije rigaragaza ibishingirwaho n’uburyo bwo gufatira ubutaka by’agateganyo no guseza amasezerano yo gutunga ubutaka, nk’ubutaka buri ahantu h’icyitegererezo nk’izingiro ry’ibikorwa by’ubukungu n’iterambere ariko hatabyazwa umusaruro, gusa abaturage bo babibonamo ikibazo.

Uwitwa Mugabe Moses utuye mu Karere ka Nyarugenge agira ati:”Nabifata mu buryo bubiri, bishobora kuba akarengane bitewe n’ubushobozi bw’umuntu, ariko bishobora kuba atari akarengane bitewe n’ukuntu umuntu yifite nk’umuntu ufite ibibanza byinshi atabyaza umusaruro iyi ngingo iramureba.”

Uwitwa Mukamuhire Angelique we utuye mu Karere ka Kicukiro agira ati “Ntabwo yaseswa ngo ubutaka ubwamburwe, ahubwo bafata bwa butaka bakamubwira bati niba udashobora kubukoresha bakabuha undi akaba abukoresha.”

Mu mboni z’Umunyamategeko, Bayingana Janvier we agira ati “Iri teka iyo urebye uburyo riteye, rimeze nk’aho ryaje kwihutisha amajyambere y’igihugu, riza kwihutisha igishishanyo mbonera, riza kongera ubukungu bw’igihugu, ntawashidikanya ko iri teka ari moteri yo gutuma ibintu bikora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango CLADHO wita ku burenganzira bwa muntu, Dr Safari Emmanuel we avuga ko uburenganzira bw’umuturage ku butaka bukwiye kwitabwaho.

“Ubwo burenganzira buzubahirizwe, birinde kwihutira kumwambura ubutaka bwe, babanze bashyireho ibiganiro niba umuturage agomba kugira uruhare mu bimukorerwa bamuhe umwanya, bamwumve, ahubwo bamufashe guhandura bya bibazo byose byatumye atubaka ikibanza afite.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, Nishimwe Grace avuga ko hari ibibanziriza gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka.

Yagize ati:”Muri iri teka hari imihango ibanza gukurikizwa mbere y’uko ubutaka bufatirwe cyangwa amasezerano aseswa. Ni ukuvuga nko ku butaka bufatirwa ari ubutaka bw’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba habanza gukorwa raporo z’imikoreshereze y’ubutaka mu gihe cy’umwaka, ni ukuvuga buri mezi 6 hakorwa raporo y’ubutaka budakoreshwa neza”.

“Noneho iyo umwaka ushize umuturage yarandikiwe atarigeze agaragaza impamvu atabubyaza umusaruro, cyangwa akaba atarabuhaye undi wabukoresha, nibwo imihango yo kubufatira itangira, ni ukuvuga bifata igihe cy’umwaka ku butaka bw’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba.”

“Ku butaka bwo gutura aribwo buseserezwa amasezerano bwo ni igihe cy’imyaka 5, imyaka 5 hakorwa raporo y’imikoreshereze y’ubutaka igaragaza uburyo ubwo butaka budakoreshwa neza noneho hagatangira ya mihango y’uburyo amasezerano yaseswa”.

“Muri ibyo byombi yaba gufatira no gusesa amasezerano byo bifata iminsi 90 yo kuba nyir’ubutaka yamenyeshejwe, kandi muri iyo minsi 90 ashobora kugaragaza impamvu atakoresheje ubutaka bwe neza cyangwa akaba yafata ingamba zo kubukoresha neza cyangwa kuba yabugwatiriza, kuba yabugurisha cyangwa akabuha undi umuntu waba abukoresha.”

Iri teka rya Minisitiri w’Ibidukikije ryasohotse mu gazeti ya Leta idasanzwe tariki 10 z’Ukwezi kwa 7 uyu mwaka. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *