Rwanda: BNR yashyizeho amabwiriza yemerera Ibigo kuguriza Abaturage Amafaranga

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR iravuga ko kuri ubu, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangiye guhabwa uburenganzira bwo gutanga inguzanyo ku baturage batakira amafaranga abitswa.

Abakiriya ba serivisi z’imari hirya no hino mu gihugu baravuga ko ibi bizafasha mu guca ibizwi nka banki Lambert byakorwaga rwihushwa bigateza amakimbirane.

Hitimana Vedaste umuturage wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubwo yatangiraga akazi k’ubumotari yagize ikibazo cy’amadeni yari amurembeje, maze akitabaza bagenzi be ngo bamugurize amafaranga nawe azabungukire mu bizwi nka banki Lambert ariko bakamuca inyungu y’umurengera.

Uretse Hitiamana, hari n’abandi baturage banyuranye bagaragaza ko bagiye bafata inguzanyo y’amafaranga kuri bagenzi babo bakabaka amafaranga menshi y’inyungu bikarangira baterejwe ibyabo cyangwa bigateza amakimbirane n’abagize imiryango yabo.

Kuva mu kwezi kwa Kane uyu mwaka ushize, BNR yashyizeho amabwiriza agenga abatanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa.

Muri aya mabwiriza, abantu ku giti cyabo n’ibigo bashobora kuguriza amafaranga abaturage ariko bahawe uburenganzira na BNR ndetse bakubahiriza ibikubiye muri aya mabwiriza uyarenzeho agahanwa.

Abaturage ari nabo bakiriya ba serivisi z’imari bagaragaza ko ubu buryo bugiye kurushaho kubafasha kuko noneho abatanga inguzanyo bazaba bazwi kandi bakorera mu mucyo ibizagabanya ingorane zose zajyaga zibaho mu bizwi nka banki lambert.

Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Mutemberezi Fidele agaragaza ko uretse kuba ubu buryo buzafasha abaturage n’abazashora imari muri uru rwego bazabyungukiramo kuko ubusanzwe amafaranga yabo bayabitsaga muri banki ku rwunguko ruto. Bizafasha kandi mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Mu ibwiriza rya BNR No 65/2023 yo ku wa 25/04/2023 harimo ibyiciro bine by’abashobora gutanga izi serivisi hagendewe ku gishoro cyabo kiva kuri milioni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu ku giti cye kikagera kuri milioni 500 ku Bimina n’amatsinda.

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR ivuga ko kuva ubu buryo bwakwemezwa, ibigo 20 bimaze guhabwa uburenganzira bwo gutanga inguzanyo bitakira amafaranga abitswa (Non-Deposit taking Financial Services).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *