Rwanda: BNR yagaragaje ibisabwa ku bifuza gutangira Ikigo cy’Imari

0Shares

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyize hanze amabwiriza arebana n’ibigo by’imari iciriritse bitanga serivisi zo kubitsa, akubiye mu itegeko rishya No 072/2021 ryo ku wa 5/11/2021 yashyizwe mu igazeti ya Leta, bityo akaba agomba gukurikizwa.

Hari mabwiriza rusange No 057/2023 yo ku wa 27/3/2023 agena ibigenderwaho mu gutanga uruhushya n’ibindi bigena ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Amabwiriza rusange ashyiraho ibisabwa byerekeye miyoborere mu bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Andi mabwiriza rusange agena ibikurikizwa mu gushyira inguzanyo mu byiciro no kuziteganyiriza igihombo mu bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Amabwiriza rusange agena ibipimo ngenderwaho by’imicungire myiza mu bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Hari amabwiriza ashyiraho uburyo bw’imicungire by’ibyateza ingorane mu bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Hakabaho amabwiriza rusange agena ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi n’ibihano by’amafaranga bihabwa ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Ibyo bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa bishobora kuba ari Sosiyete y’imari iciriritse yakira amafaranga abitswa, cyangwa Koperative y’imari iciricritse yakira amafaranga abitswa.

Iryo tangazo rya BNR rikomeza rivuga ko by’umwihariko nk’uko bitangazwa n’amabwiriza rusange No 057/2023 yo ku wa 27/3/2023 agena ibigenderwaho mu gutanga uruhushya n’ibindi bigena ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa, imari shingiro itajya munsi isabwa ni 1, 000, 000, 000 y’amafaranga y’u Rwanda kuri Sosiyete y’imari iciriritse yakira amafaranga abitswa, naho kuri Koperative iciriritse yakira amafaranga abitswa imari shingiro ntijya munsi ya 100 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

BNR isaba abantu cyangwa ibigo bifuza gukora imirimo yakira amafaranga abitswa kuyandikira kuri [email protected] cyangwa bakegera ibiro bya serivisi zikomatanyije muri RDB bagahabwa ibisobanuro ku bisabwa mu gutanga uruhushya.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *