Rwanda: Bidasubirwaho, Amatora y’Abadepite azajya akorerwa rimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu

0Shares

Itora ry’Abadepite rizajya rikorwa umunsi umwe n’irya Perezida wa Repubulika nk’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko bari baherutse kubyemeza, ndetse ubu uyu mwanzuro ukaba washyizwe mu bikorwa aho watangajwe mu Igazeti ya Leta mu Itegeko Nshinga rishya rivuguruye.

Ni imwe mu mpamvu yatumye mu minsi ishize abagize Inteko Ishinga Amategeko biga ku mushinga wari watanzwe wo kuyahuza hagamijwe kugabanya ingengo y’imari yagendaho n’igihe.

Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga. Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy’abadepite ikaba imyaka itanu.

Muri Gashyantare mu 2023 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko aya matora yombi yahuzwa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko nibura itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’abadepite yose hamwe atwara arenga miliyari 14Frw. Bivuze ko iyo izi mpinduka zitabaho, u Rwanda rwari kuzakoresha miliyari 7Frw mu 2023 mu matora y’abadepite, rukazongera gukoresha izindi miliyari 7Frw mu itora rya Perezida wa Repubulika.

Magingo aya, Itegeko Nshinga rivuguruye ryatangajwe mu igazeti ya leta, rivuga ko ryongereye manda y’abadepite cyane ko yagombaga kurangira muri uyu mwaka.

Hari aho rigira riti “Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora.”

Iri tegeko mu gika cya kane cy’ingingo ya 75 rivuga ko “Itora ry’Abadepite rikorwa ku munsi umwe n’irya Perezida wa Repubulika.”

Ibisobanuye ko manda y’abadepite bariho uyu munsi yiyongereyeho umwaka umwe ikazarangira mu 2024.

Si mu Rwanda gusa amatora y’Umukuru w’Igihugu ahuzwa n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, kuko mu bihugu byinshi bya Commonwealth, ariko bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *