Rwanda: Basabwe kutitiranya Diabete no kurogerwa

0Shares

Abahanga mu buvuzi basaba ababyeyi bafite abana barwaye Diabete kutayitiranya n’amarozi, kuko ngo bishobora gutuma uburwayi bubakomerana. 

Bavuga Ngo birashoboka koumwana yarwara Diabete akira mu nda mu gihe cyo kwirema kw’ingingo.

Innocent Ntirenganya utuye mu Karere ka Gasabo ni umwe mu babyeyi bafite abana bavukanye indwara ya Diabete, afite imyaka 3 nibwo bamujyanye kwa muganga basanga afite Diabete.

Ubu umwana we agiza imyaka 6 yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Niyonzima Sonia nawe wamenye ko arwaye Diabete afite imyaka 11, avuga ko yari azi ko iyi ndwara ifata abakuze gusa.

Ku bigo by’amashuri aba bana bigaho, bisaba ko ababyeyi babo baba barabimenyesheje ubuyobozi bwabyo kugira ngo bitabweho.

Uramutse Clarisse uyobora ikigo cy’ishuri cya Remera Academy ya ll, avuga ko aba bana iyo bitaweho ubuzima bwabo bukomeza kandi bakiga neza.

Mukampazimaka Alvera we ni umuforomokazi ushinzwe gukurikirana urubyiruko n’abana barwaye Diabete mu ishyirahamwe nyarwanda ryita ku barwayi ba diabete.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kigaragaza ko Diabete yo mu bwoko bwa 2  ariyo yiganje ku kigero cya 95% cy’abayirwaye kandi ikanafata abakiri bato.

Umukozi muri iki kigo, Dr Habineza Jean Claude avuga ko ibimenyetso byayo birimo kugira inyota idasanzwe cyane, gushaka kwihagarika cyane, guta ibiro mu buryo budasanzwe, umunaniro ukabije no gusonza cyane.

Buri wese asabwa kumenya uko yakwirinda kandi akihutira kwivuza.

Imibare ya RBC yo muri 2022 igaragaza ko 2.9% by’abantu bakuru mu Rwanda barwaye Diabete ni ukuvuga kuva ku myaka 18 kuzamura. 

Icyo gihe kandi, 82% by’abarwayi ba Diabete ntibari bazi ko bayirwaye, kuri iyi tariki ya 14 Ugushyingo u Rwanda rurizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Diabete. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *