Rwanda: Barishimira gusubizwa Ubuzima na ‘CHANCEN International’ yemeye kubishyurira Amashuri ya Kaminuza

0Shares

Rumwe mu rubyiruko by’umwihariko urwasoje amashuri yisumbuye rukabura amahirwe yo kwiga aya Kaminuza, rurashimira Umuryango mpuzamahanga utera Inkunga Urubyiruko binyuze mu nguzanyo ‘CHANCEN International’, wemeye kubafasha gukomeza amashuri.

Nyuma yo gufashwa kwiga muri Kaminuza zitandukanye, rwatangaje ko ubwo rwarangizaga amashuri yisumbuye ntirugire amhirwe yo gusohoka ku rutonde rw’abishyurirwa na Leta, rwibazaga ikizakuriraho, kuko imiryango yarwo yari yarikokoye ngo babashe kurangiza ayisumbuye.

Uretse kubishyurira Kaminuza, uyu Muryango unabaha ubundi bufasha burimo amafaranga 55,000 Frw yo kubafasha mu buzima bw’ibanze nko kwishyura Amacumbi no guhahisha.

Ubwo bahuraga n’Ubuyobozi bwa CHANCEN International mu nama ngarukamwaka yateguwe ikanaterwa inkunga na Banki ya Kigali, bamwe mu rubyiruko bahawe inkunga n’uwo muryango bavuze ko bawushimira kuba barabashije gukomeza amashuri bakanabagarurira icyizere cy’ubuzima.

Egide Niyomugabo, Umunyeshuri mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Kepler, avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye atigeze agira amahirwe yo guhabwa inguzanyo ya Leta, ibintu byatumye adakomeza ngo yige Kaminuza, ariko nyuma y’Umwaka umwe ahuye na CHANCEN International yahise akomeza kwiga nk’uko yabyifuzaga.

Ati:“Uyu muryango umfasha kunyishyurira kwiga. Uretse ibi, hari n’amafaranga baduha buri Kwezi y’Inguzanyo. Aya mafaranga ni yo adufasha kwishyura Inzu, ibyo kurya n’ibindi… Ntabwo mpangayika kuko byose babitekerejeho bakabidufasha, mbese muri rusange udufasha kwiga neza tudahangayitse”.

Mpore Anne Marie, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri, avuga ko CHANCEN International yaje ari nk’undi Mubyeyi kuko ibafasha muri byinshi bikomeye  batari kwifasha, kandi bikaba bituma biga neza bakanatsinda.

Batya Blankets umuyobozi wa CHANCEN International, avuga ko nawe yize mu buryo barimo gufasha Abanyarwanda kwiga, kandi ko intego yabo ari ukwerekana ko ushobora kubatera Inkunga mu mashuri bakabasha kubona imirimo, bityo bakagira uruhare mu iterambere ryo kubaka Igihugu.

Batya Blankets yagize ati:“Mu Rwanda hose turi gufasha Abanyeshuri 2500. Abagera kuri 70% muri bo ni abaturuka mu Miryango itishoboye. Muri bo, 65% ni abaturuka mu bice by’Icyaro. Intego yacu ni ukugira ngo dufashe Urubyiruko rutishoboye rubashe kwiga. Dufiite intego yo guha ubufasha 10, 000 mu Rwanda mu myaka itatu iri imbere, bakiga muri za Kaminuza zitandukanye zirimo n’izigisha Imyuga n’Ubumenyingiro”.

Uhabwa inguzanyo na CHANCEN International ayishyura mu gihe kingana n’Imyaka 15 nyuma yo kurangiza amashuri, uwishyura agomba kuba afite akazi kamuhemba kuva ku mafaranga ibihumbi 100 Frw kuzamura, mu gihe atarabona akazi yishyura Ibihumbi bibiri ku Kwezi.

CHANCEN International ikorana na za Kaminuza n’amashuri makuru.

Yishyurira Umunyeshuri wamaze kwemererwa kuyizamo mu gihe bigaragara ko adafite ubushobozi bwo kwiyishyurira.

Uretse mu Rwanda, CHANCEN International ikorera muri Afurika y’Epfo, aho imaze kwishyurira abanyeshuri 100.

Muri uyu mwaka, CHANCEN International ikaba iteganya kujya gutangira iyi gahunda mu gihugu cya Kenya.

Batya Blankets, umuyobozi wa CHANCEN International

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *