Rwanda: Babangamiwe no kudahabwa ingurane y’Imitungo yangijwe n’Ibikorwaremezo

Abaturage hirya no hino mu gihugu bamaze igihe kinini basiragira ku bibazo by’ingurane ikwiye ku mitungo yabo yangijwe n’ibikorwaremezo, barasaba inzego bireba guhagurukira iki kibazo kugira ngo kidakomeza kudindiza iterambere bifuza.

Hirya no hino mu gihugu haracyari abaturage batarishyurwa amafaranga y’imitungu yabo yanyujijwemo ibikorwaremezo binyuranye by’inyungu rusange. 

Ibi barabivuga nyamara Leta itarabuze amafaranga yo kwishyura nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yabisobanuye.

Ibigo bitungwa agatoki n’abaturage ni ibishamikiye kuri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, abatuye mu Turere twa Muhanga na Gakenke bamwe bamaze imyaka isaga 2 batishyurwa na REG, ku mitungo yabo yangijwe hubakwa urugomero rw’amashyanyarazi rwa Nyabarongo ya II.

Mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rutsiro, hari abaturage kugeza ubu bategereje ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Nyange-Rambura ariko ngo amaso yaheze mu kirere. 

Iki kibazo kandi bagihuje n’abo mu Karere ka Gakenke bafite imitungo yangijwe hakorwa umuhanda mu Murenge wa Coko.

N’aho imyaka isaga 7 irashize, ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG gihaye agaciro imitungo y’abaturage hirya no hino mu Turere tw’igihugu ahari gucishwa imiyoboro migari y’amashanyarazi. 

Ababyemeza ni abatuye mu Karere ka Gicumbi bategereje amafaranga y’ibyabo ariko kugeza magingo aya barahebye.

Aba baturage bose bahuriza ku ngaruka bahuye nazo mu iterambere ry’imiryango yabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude asaba inzego z’ibanze gushyira iki kibazo mu mihigo y’uyu mwaka, maze kwishyura abaturage bikarangirana nawo.

N’ubwo Leta yashyizeho itegeko ryo kwishyura umuturage mbere y’uko ibikorwa rusange runaka bitangira, kugeza magingo aya hari aho ritubahirizwa. 

Ni itegeko kandi riteganya ko iyo hakozwe igenagaciro ku mitungo bikarenga amezi 3 gusa itarishyurwa, hongera gukorwa irindi genagaciro. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *