Rwanda: Ba Ofisiye 166 barimo Abakobwa 27 binjijwe mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwungutse ba ofisiye bashya 166 barimo abakobwa 27 basoje amasomo y’umwaka abemerera kuba abacungagereza b’umwuga.

Umuhango wo kwinjiza ba ofisiye bashya muri RCS wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kamena 2024. Wayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Mu butumwa yabahaye, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yahaye umukoro ba ofisiye bato bashya ba RCS wo gukora kinyamwuga no kurangwa n’imyitwarire myiza yubahisha Igihugu n’urwego bakorera.

Mu izina rya Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yahaye ipeti rya Assistant Inspector ba ofisiye basoje amahugurwa ya ‘Cadet’ ku Ishuri rya RCS Training School Rwamagana.

Ba ofisiye bato bashya bari bamaze umwaka n’amezi atanu, bahugurirwa mu ishuri ry’uru rwego i Nsinda mu Karere ka Rwamagana, aba kandi bafite umwihariko wo kuba ari cyo cyiciro cya mbere cyigishijwe na RCS mu gihe ubusanzwe bigishwaga n’Ingabo z’ u Rwanda, RDF.

Bamwe mu barangije amasomo, bavuga ko bashingiye ku byo bamaze igihe biga bizabafasha kuzuza inshingano zabo neza.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye umuhate bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa.

Yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga baharanira kurangwa n’imyitwarire myiza ihesha isura nziza igihugu n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

Dr. Ngirente Edouard yashimiye RCS ikomeje kuzuza neza inshingano.

Yagize ati:”Turishimira ko abagororwa bari mu kigero cyo kwiga bahabwa ubumenyi bwo mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye kandi bakaba batsinda neza ibizamini bya Leta.”

Mu bofisiye bato 166 barangije amasomo, 27 muri bo ni abagore. Abagera ku 100 bavuye mu buzima busanzwe mu gihe 66 bari basanzwe mu kazi.

Abasoje amasomo batangiye ari 180 mu gihe 10 boherezwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu gihe bane batabashije kurangiza aya masomo bitewe no kutihanganira amasomo bahabwaga n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro ya RCS. (RBA)

Amafoto

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *