Rwanda: Ange Kagame yahawe inshingano muri Village Urugwiro

Perezida wa Rpubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaraye ayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu Biro bye, Village Urugwiro, iyi ikaba yafatiwemo imyanzuro itandukanye, irimo nko kuba Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame yahawe inshingano mu Biro bya Perezida, mu gihe CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri.

CG Dan Munyuza aherutse gusimburwa na CG Felix Namuhoranye ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Ange Kagame wagizwe Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Maj Gen Charles Karamba wari uherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho azaba anahagarariye u Rwanda muri Afurika yunze Ubumwe.

CG Dan Munyuza yagizwe Amabasaderi w’u Rwanda mu Misiri

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *