Rwanda – Amatora: Paul Kagame ayoboye urutonde rw’Agateganyo rw’Abakandida Perezida

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aho abujuje ibisabwa ari Perezida Paul Kagame, Dr Habineza Frank na Mpayimana Philippe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024, ni bwo NEC yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe bemerwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa, yatangarije Televiziyo Rwanda ko kandidatire zemewe by’agateganyo mu matora ya Perezida wa Repubulika ari iya Kagame Paul watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda n’Umukandida wigenga Mpayimana Philippe.

Ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hari hatanzwe kandidatire icyenda. Ni ukuvuga ko abandi batandatu hari ibyo batujuje bibemerera kwiyamamaza.

Biteganyijwe ko ku wa 14 Kamena 2024 ari bwo hazatangazwa kandidatire zemejwe burundu.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira bizaba ku wa 22 Kamena na 13 Nyakanga 2024.

Tariki ya 29 Kamena 2024 ni bwo hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka y’abagomba gutora.

Amatora nyir’izina ateganyijwe ku wa 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga mu gihe ku wa 15 Nyakanga 2024 hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga imbere mu Gihugu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *