Mu biganiro nama byahuje Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali n’ubuyobozi bukuru bwa Policsi y’u Rwanda ku wa 30 Mata 2025, abamotari babwiwe ko nta mu motari uzongera gucibwa amande arenze ibihumbi 10 Frw, ndetse ko uyawaciwe azajya aba abafite imini 30 yo kuyishyura aho kuba iminsi 3 nk’uko byari bisanzwe.
Muri iyi nama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yagaragarije abamotari ko n’ubwo imbogamizi bagaragaje zashakiwe ibisubizo, nabo bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye.
Ibi ni bimwe mu byatumye abamotari biruhutsa imitima, mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.
Aba motari bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru, ni nyuma yo guhura n’abayobozi b’inzego zitandukanye, bakabizeza ko ibibazo bamaze iminsi bagaragaza byakemutse ibindi bikaba biriho gushakirwa ibisubizo.
Muri ibyo bibazo hari kutagira parking zihagije, igiciro cy’ubwishingizi gihaitse, gucibwa amande bya hato na hato n’ibindi.
Gusa, CG Felix Namuhoranye, yagaragarije abamotari ko n’ubwo imbogamizi bagaragaje zashakiwe ibisubizo, nabo bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye.
Ku kibazo cya Parking zidahagije, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yabijeje ko buri mwaka hazajya hubakwa Parking 10.
Ikibazo cy’ubwishingizi bwa Moto buri hejuru, Polisi y’u Rwanda yavuze ko yakoze ubuvugizi mu bihe bitandukanye kandi nubu ngo irakomeje, aho mu itegeko rishya rigenga ibihano ku makosa yo mu muhanda, uzajya agabanya amakosa yakoraga ashobora kuzajya agabanyirizwa amafaranga yishyuraga y’ubwishingizi.
Iri tegeko rizaba riteganya ko kwishyura konterevasiyo bizajya bikorwa mu minsi 30 aho kuba itatu nkuko byari bisanzwe.
Amafoto
