Rwanda: Amagaju FC yatangiye kwitegura ubuzima bw’ikiciro cya mbere

0Shares

Nyuma yo gukatisha itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere cya Shampiyona, ikipe ya Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe yatangiye kwitegura ubuzima bushya butandukanye n’ikiciro cya kabiri yari imazemo imyaka yari igiye kuba itanu (5).

Muri iyi myiteguro, irimo gusinyisha abakinnyi bashya bazayifasha gukandira ku kiciro cya mbere, yaherukagamo mu Mwaka wa Shampiyona w’i 2018/19.

Muri uyu mujyo, yahise isinyisha Umunyezamu mpuzamahanga w’Umurundi, Patient Ndikuriyo imukuye mu ikipe ya Bumamuru FC yo mu Burundi.

Ndikuriyo yabengutswe na Amagaju FC nyuma yo gutorwa nk’umunyezamu wahize abandi muri Shampiyona y’Uburundi mu Mwaka ushize w’imikino (2022/23).

Uretse Ndikuriyo, Amagaju FC amaze gusinyisha kandi rutahizamu Omar Niyitegeka yakuye mu ikipe ya Alpha FC ikina Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Agaruka kuri uku kwiyubaka, umuyobozi w’ikipe ya Amagagu FC, Paul Nshimyumuremyi yagize ati:“Nyuma yo gusinyisha aba abakinnyi, navuga ko twatangiye kwinjira mu mwuka wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere. Turizeza abakunzi b’iyi kipe ko tuzabaha ibyishimo kandi bazishimira kongera kuyibona nk’uko yahoze, by’umwihariko abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe”.

Bwana Nshimyumuremyi yunzemo agira ati:“Ntago tuzazamuka nk’abaje kuramutsa ngo dusubireyo, ahubwo tuzashikama”.

Amagaju FC yazamukanye n’ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

Muri Shampiyona y’ikiciro cya kabiri, igikombe cyegukanywe na Etoile de l’Est nyuma y’uko irushije Amagaju FC ibitego byinshi, mu gihe zombi zanganyaga amanota 10.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *