Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda yapfuye azize guhagarara k’umutima nk’uko bitangazwa n’ibiro by’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda.
Itangazo ry’ibi biro rivuga ko Mukuralinda, wari ufite imyaka 55, yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.
Leta y’u Rwanda “yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we”.
- Alain Mukuralinda yari muntu ki?
Yamenyekanye ku kazina ko mu buhanzi ka ‘Alain Muku’, yari umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda kuva mu Kuboza (12) mu mwaka wa 2021.
Mbere yaho yabaye umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, aba n’umushinjacyaha mu manza zirimo n’urwa Victoire Ingabire.
Yari n’umuhanzi w’indirimbo zirimo n’iz’urukundo ndetse n’uw’indirimbo ‘Tsinda Batsinde’ yamamaye yo gushimagiza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi.
Muri bimwe mu biganiro bya vuba yaherukaga kugira mu itangazamakuru, harimo ku gucana umubano n’Ububiligi u Rwanda rushinja kubogamira ku butegetsi bwa DR Congo mu kibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo no kugira uruhare mu gutuma rufatirwa ibihano n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Yari aherutse no kugirana ikiganiro na shene yo kuri YouTube aho yabajijwe niba u Rwanda rutarabaye “intakoreka” kubera ko mu bihe bitandukanye rwagiranye amakimbirane n’ibihugu byose birukikije.
Yabwiye shene Mama Urwagasabo TV ati:”Oya… Ni kuki iyo mujya kubaza ikibazo nk’icyo, si byo, mugendera gusa ku magambo bavuga, ibintu nk’ibi biba byanditse nta n’umwe ujya ubizana ati ‘Dore uko mwigira intakoreka iyo babasabye ibi ntimubishyira mu bikorwa?’
“Wenda batuziza y’uko twebwe tugerageza gushyira mu bikorwa ibintu biba byanditse.”
Uyu wize amashuri abanza mu Rugunga mu mujyi wa Kigali, yaje kwiga amategeko mu Bubiligi.
Ni we wumvikanaga avugira Leta y’u Rwanda mu bitangazamakuru bikoresha Ikinyarwanda n’Igifaransa. (THEUPDATE & BBC)