Rwanda: Ahazakorerwa Amatora ya Perezida n’Abadepite hageze kuri 90% hatunganywa

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yagaragaje ko 90% by’ahazakorerwa amatora hirya no hino mu gihugu, ibikorwa byo kuhategura byararangiye.

Hasigaye iminsi ine ngo Abanyarwanda bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho bazatorera, ibyumba by’itora birimo gutunganywa, bisigwa amarangi, guharura inzira no gukora amasuku ku bibuga. Abaturage abo bavuga ko biteguye neza aya matora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yagaragaje ko imyiteguro ku byumba by’itora igeze ku kigero cya 90%.

NEC igaragaza ko site z’amatora ari 2591 zirimo 2433 hano imbere mu gihugu n’izindi 158 zizifashihwa n’abanyarwanda bari mu mahanga.

Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora ku itariki 14 mu gihe abari hano mu Rwanda bazatora ku itariki 15 z’uku kwezi kwa Karindwi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *