Rwanda: Abubaka Inzu zigeretse bagiye gushyirirwaho ibyangombwa byihariye

0Shares

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hateguwe politiki yo kunoza imiturire, iteganya ko ibyangombwa byo kubaka bizajya bihabwa abagiye kubaka inzu zigeretse ndetse n’izituramo imiryango myinshi.

Ibi ngo bigamije kubungabunga ubutaka bugenda biba buke kandi abaturage bakomeza kwiyongera.

Mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo, umunsi ku wundi hagenda hazamurwa inzu ziri mu ngeri zinyuranye, izo guturamo n’iz’ubucuruzi.

Imiturire iri mu bigenda bigabanya ubutaka bwo guhinga n’ubutuyeho amashyamba, ibiteye impungenge abaturage.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko iki kibazo kizakemurwa na politiki nshya y’imiturire.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Olivier Kabera, yavuze ko bimwe mu biyikubiyemo ari uko mu gihe yaba yemejwe, ibyangombwa byo kubaka byazajya bihabwa gusa abagiye kubaka inzu zigeretse.

Mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’ubutaka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka cyashyizeho igishushanyo mbonera cy’igihugu cy’imikoreshereze y’ubutaka. 

Ni cyo izindi nzego nk’Umujyi wa Kigali n’uturere ziheraho zishyiraho ibishushanyo mbonera byihariye by’imiturire biteganya ubwoko bw’inyubako bwagenewe buri hantu. (RBA)

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Olivier Kabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *