Rwanda: Abiga Ikoranabuhanga batangiye gukora Robo

0Shares

Bamwe mu banyeshuri biga ikoranabuhanga batangiye gukora robots, zitezweho gukemura ibibazo biri mu ngeri zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi n’ibindi.

Izi robots zirimo nk’insimburangingo ku bafite ubumuga, mu kuhira ibihingwa n’ibindi.

Ishimwe Kellia ni umwe mu banyeshuri barererwa mu ishuri ry’abihaye Imana rya Maranyundo riri mu Karere ka Bugesera, asobanura ko bahanze igikoresho cy’ikoranabuhanga kizwi nka robots kizajya kifashishwa mu kuhira ibihingwa mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kwihaza mu biribwa.

Abandi bakora ibikoresho by’insimburangingo bikoze mu ikoranabuhanga basobanura ko icyo bagamije ari ugukemura ibibazo biri mu mu muryango Nyarwanda harimo n’abafite ubumuga, ndetse ko bibafasha guhuza amasomo biga n’ubuzima busanzwe bikaba byanabaviramo indi myuga y’abafasha kwihangira imirimo igihe basoje amashuri yabo.

Francine Havugimana ufasha aba banyeshuri guhabwa ubu bumenyi avuga ko bagamije gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta ya NST2 yo kugira ngo umubare munini w’urubyiruko wige ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ubwenge buhangano.

Mu rwego rwo kurushaho kongerera ubumenyi urubyiruko no kuruha amahirwe yo kubona imirimo mu gihe kizaza, abantu bangana na miliyoni imwe bazahabwa ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga, abandi ibihumbi 500 bazahabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga yo ku rwego ruhanitse. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *