Abanyeshuri biga amaso amasomo y’Ubumenyingiro mu Rwanda, batangiye gukora imenyerezamwuga [Stage] mu ndimi z’amahanga.
Abatangiye iri menyerezamwuga n’abiga mu Mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, kandi riri gukorerwa mu gihugu hose.
Kwimenyereza Umwuga n’intambwe igamije kubafasha gushyira mu ngiro ibyo bize mu mashuri, mbere y’uko bajya ku Isoko ry’Umurimo.
Imenyereza mwuga rifite intego yo gufasha abanyeshuri kumenya uko akazi gakorwa mu buryo bw’umwuga, gukorana n’abandi, no gukemura ibibazo bahura nabyo.
Abarikora babona umwanya wo gushyira mu bikorwa ubumenyi bwabo mu nzego zitandukanye, birimo ubukanishi, ububaji, ubwubatsi, ikoranabuhanga, n’ibindi.
Rikorwa abanyeshuri bashyirwa mu bigo by’ubucuruzi, inganda, n’ibindi bigo byigenga cyangwa bya leta bifitanye isano n’amasomo biga.
Buri munyeshuri agira umuyobozi umufasha kumenya inshingano ze, kandi hakaba uburyo bwo gukurikirana aho bageze n’imbogamizi bahura nazo.
Bamwe mu banyeshuri batangaje ko bishimiye kuba bagiye gukorana n’abakozi b’inzobere mu mwuga wabo. Bavuga ko babonye uburyo bwo kongera ubumenyi ndetse no gutinyuka gukoresha ibikoresho bya kijyambere.
Hari n’abagaragaza ko ari amahirwe yo gutegura ejo hazaza habo mu mwuga bahisemo.
Ibigo bitandukanye byemeye kwakira aba banyeshuri bikomeje kugira uruhare mu kubafasha kugira ubunararibonye.
Leta n’inzego z’uburezi nazo zashyizeho uburyo bwo gukurikirana niba abanyeshuri bahabwa amahirwe yose akeneye kuzamura ubumenyi bwabo.
Imenyereza mwuga ni intambwe ikomeye mu gutegura abanyeshuri b’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ku isoko ry’umurimo.
Abanyeshuri barasabwa kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo bazabashe kuba inararibonye no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.