Rwanda: Abifuza guhinduza Ifoto ziri ku Ndangamuntu bakuriweho birantega

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), kivuga ko cyashyizeho gahunda yo gufasha abashaka guhinduza amafoto ari ku ndangamuntu zabo.

Ibi barabivuga mu gihe hari abaturage bagaragaza ko hari Serivisi zimwe na zimwe bimwa bitewe n’amafoto ari ku irangamuntu bafotowe kera basaba ko yahindurwa.

Ni mu gihe u Rwanda rukataje mu mushinga w’Indangamuntu y’Ikoranabuhanga.

  • Ibyo tuzi ku Ndangamuntu y’Ikoranabuhanga

Ni Sisitemu ihurizwamo amakuru ajyanye n’ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru  ku y’abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda harimo: Abanyarwanda, Abanyamahanga batuye mu Rwanda, Impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, Abanyamahanga baba mu Rwanda ku gihe gitoya (iyo bakeneye serivisi), Abimukira, Abadafite Ubwenegihugu baba mu Rwanda.

Indangamuntu koranabuhanga ikazahabwa abantu bose kuva bakivuka n’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda.

Ibi bizafasha mu gutanga no guhabwa serivisi  zihuta kuko amakuru bwite y’umuntu azaba yahurijwe ahantu hamwe,  kuyageraho bitakigoranye.

Ikindi bizafasha nyir`ubwite kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye bwite, bikazafasha gusabira serivisi aho yaba ari hose, igihe icyo aricyo cyose, ibyo bizatuma ikiguzi yatangaga (nk’amafaranga y’urugendo, ayo gufotoza impapuro) ajya gushaka service hirya no hino agabanuka.

Iyi SDID izasimbura indangamuntu yari isanzweho kuko ariyo ibumbiyemo amakuru yose (Single source of truth) indangamuntu yari ifite n’ayandi yabaga mu zindi sistemu nka CRVS kandi nyirubwite azaba afite ubushobozi bwo kuyifashisha kugira ngo agere ku makuru yose amwerekeyeho.

Ku bw`iyo mpamvu, hazabaho kongera gukusanya amakuru y’abantu hafatwa amakuru y’ibipimo ndangamiterere y’umuntu akubiyemo ifoto igaragaza mu maso, ibikumwe n’ishusho y’imboni, kuva ku mwana uvuka n’abakuze kandi umubare azahabwa w’iyo ndangamuntu koranamuhanga uzaba umwe udahinduka ubuzima bwe bwose.

Abana bakivuka kugeza ku myaka itanu, bazafatwa ifoto igaragaza mu maso naho abana guhera ku myaka 5 kuzamuka, bazafata ibipimo ndangamiterere byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *