Rwanda: Abazwi mu ruhando rw’Imyidagaduro batengushye Igitaramo cy’Umusizi Rumaga 

0Shares

Umusizi Rumaga Junior wa Nsekanabo uri mu bari kwigaragaza neza muri iki gihe, yahaye igikombe umubyeyi we n’uwa Buravani, aho yari yizihiwe cyane, gusa akaza gutenguhwa n’abahanzi bari bitezwe kubneka muri iki gikorwa ntibahahinguke. Aba barimo Umuhanzi Bruce, Juno na Riderman.

Rumaga yagiwe no kubona amagambo yashimir mo abamushyigikiye mu rugendo rwe rw’ubusizi ahuza n’umuziki. Ni urugendo amazemo imyaka itatu.

Ibi yabigarutseho nyuma yo gukora Igitaramo yamurukiyemo Album ye ya mbere yise “Mawe Album Launch”.

Ni Igitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki ya 11 Kanama 2023, kibera mu Ihema rito rya Kigali Conference & Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

Cyahuje abakuru mu myaka, urubyiruko n’abandi basobanukiwe iby’Ubusizi Nyarwanda.

Rumaga wari amaze igihe atangaza iki gitaramo, yakunze kumvikanisha ko aho ageze abikesha mama we umubyara, ibi ari nabyo byabaye intandaro yo kumwitirira iyi Album.

Rumaga yatangiye gukora kuri Album ye ya kabiri izagaruka cyane ku buzima bwo mu mutwe.

Album ya mbere yamurutse, iriho Ibisigo avuga ko yabihimbye ashingiye ku nkuru z’abo yagiye aganira nabo, ibyo yagiye atekereza n’ibyamukoze ku mutima.

Igisigo ‘Mawe’, avuga ko cyabaye kiza bigizwemo uruhare na Producer Element wo muri 1:55 am, wamukoreye Igisigo ‘Nzoga’ yakoranye na Sekuru (Nawe yari mu bitabiriye iki gitaramo kandi yanamufashije igihe kinini cyane ku rubyiniro basubiranamamo iki Gisigo).

Muri iki gitaramo, Rumaga yitaye cyane ku gusubiramo Ibisigo birimo nka ‘Narakubabariye’ yakoranye na Bruce Melodie.

Gusa, n’ubwo Melodie yari yemeje ko azagaragara muri iki gitaramo, byaje kurangira atengushye.

Uyu musizi yasubiyemo kandi Igisigo yise ‘Umwana Araryoha’ yakoranye na Peace Joli na Riderman, nawe utarabashije kuboneka muri iki gitaramo.

Rumaga yari yavuze ko umuhanzi wese yashyize kuri Affiché ari igihamya cy’uko azamushyigikira.

Yanasubiyemo kandi Igisigo cye yise ‘Kibobo’ yakoranye na Juno.

Ubwo yakoraga iki Gisigo afashijwe na Shauku Band, hasohotse amafoto ya Juno Kizigenza ageze mu Burundi yitabiriye Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Crystal Ventures.

Uyu musore akaba yaranakoze Igisigo yise ‘Intango y’Ubumwe’ yahuriyemo na Mr. Kagame, Alyn Sano, Fefe na Bulldog, batanze ibyishimo muri iki gitaramo kidasanzwe.

Rumaga yakoranye na Rusine & Rukizangabo, Igisigo yise ‘Intambara y’Ibinyobwa’ , Ivanjiri ya Kabiri, Umugore si Umuntu n’ibindi…..

Yagiye akomoza kuri buri Gisigo, aho yashimiye ‘Rangwida’.

Yagarutse ku Gisigo cye ‘Mazi ya Nyanja cyavuzwe ho cyane, ahanini biturutse ku butumwa bugikubiyemo no kuba yaragikoranye na Alyn Sano wamushyigikiye.

Ati:”Sano ni umwana witanga cyane, yamfashije kenshi cyane Imana imwiture”.

Akomeza asobanura ku bisigo bye, yagarutse kucyo yise ‘Umugore si Umuntu’.

Yavuze ko kugaruka ku buzima bw’Umubyeyi n’Umwana, bitajya kure y’ubuzima bwa buri mu munsi.

Asobanura ko Nyina w’Umuntu aba we kubera umwana. Yagashimirye ababyeyi muri rusange, by’umwihariko abitabiriye iki gitaramo cye.

Igisigo ‘Komera Mukobwa’, avuga ko yacyanditse nyuma y’uko aganiriye n’umwe mu bakobwa biganye kuri Kaminuza, aho yamusobanuriraga mu rwego rwo kumufasha kwiteza iterambere.

Ni Igisigo avuga ko yanditse mu gihe gito, kandi kikaba cyaramukoze ku mutima bitewe n’ubuzima uyu mukobwa yanyuzemo.

Ati:”Ni Igisigo gihura n’ubuzima bw’umwana w’Umukobwa. Ubuzima tunyuramo kugira ngo tubone akazi, amanota mu ishuri .

Rumaga yashimiye buri umwe ku ruhare rukomeye rwa Producer Element wamukoreye Igisigo ‘Nzoga’ yakoranye na Sekuru.

Akomeza avuga ko Element bakoranye igihe kinini kuva mu mashuri yisumbuye, aho yagiye yitabira amarushanwa y’Umuziki agacurangirwa na Element.

Uyu musore anasobanura uburyo atagize amahirwe yo kumarana na Sekuru igihe kinini ari nabyo byatumye Sekuru afata inshingano nyinshi za se.

Yibuka uburyo uyu mubyeyi yagiye amuha amafaranga y’urugendo, iyo yabaga ashaka kwitabira ibiganiro n’itangazamakuru cyangwa ari ahandi ashatse kwerekeza.

Ati:”Nageze igihe cyo gutangira kwitabira ibiganiro kuri Radio nkabura itike kuko iwacu batumvaga ibyo nkora. Sogokuru yambereye mu kimbo cya Papa, ambera Umubyeyi”.

Nyirabagande Fridausi Dorcella (Rangwida) umenyerewe mu Ikinamico Urunana, nawe ni umwe mu bahawe igihembo na Rumaga.

Uyu mubyeyi akaba ariwe yifashishije mu ndirimbo yitiriye Album ye yise ‘Mawe’.

Yunzemo ko uyu mubyeyi ari inshuti ye y’akadasohoka ndetse ko kuva yakwinjira muri Kigali yamubereye umubyeyi, amubera umuntu w’ikirenga bituma ahora azirikana umusanzu we mu rugendo rwe rw’ubusizi.

Ati:”Ndashimira umusanzu we n’uruhare rwose yagize nkaba ndi Rumaga”.

Muri iki Gitaramo, Rumaga yahaye Igikombe umubyeyi Mariya Yohana.

Mariya Yohana ni Umuhanzikanzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Intsinzi’.

Yabwiye uyu mubyeyi ko amukunda cyane ndetse ko azirikana uruhare rwe mu rugendo rwe rw’ubuzima na muzika.

Ati:”Uyu mubyeyi ndamukunda cyane, ntabwo nari gutegura uyu munsi rero ngo ngendere aho”.

Ubwo yahabwaga Indangururamajwi, Mariya Yohana yasabye abari aho gushyigikira uyu mujyambere.

Ati:”N’ubwo hari ibyo avuga ntitubashe kumvikana ariko byo bikumvukana”.

Rumaga avuga ko adateze kwibagirwa Nyakwigendera Buravan bakoranye Igisigo ‘Intango y’Ubumwe ‘.

Yavuze ko yahoraga yifuza guhura n’uyu muhanzi, umunsi umwe bakaza guhurira mu Gitaramo cy’uyu muhanzi aho yamuramukije n’ubwuzu bwinshi amugaragariza ko amwishimiye .

Yavuze ko Buravan yamufashije buri kimwe, kugeza ubwo iki Gisigo bakoranye uyu muhanzi aricyo yakundaga cyane.

Muri iki Gitaramo kandi berekanye Filimi Dokimanteri igaragaza ubuzima bwa Buravan witabye Imana.

Ati:”Nabwiwe n’Umuryango we, ko mbere yo gutaha (Gupfa), iki Gisigo aricyo yumvise”.

Yahaye kandi nyina igihembo aho yamwise ‘Nyina wa Jambo’ cyangwa se icyamamare.

Ashimira umubyeyi we, avuga ko ari Inkotanyi cyane kandi yagize uruhare kuri we.

Ati:”Yambereye Papa, yambereye byose, uyu Mukecuru ni inshuti yanjye, Mama wowe na njye ni agati k’Inkubirane”.

Umubyeyi we ahawe umwanya w’ijambo, yashimiye abitabiriye ibyo birori, ashimira ubuyobozi bw’Igihugu, anashimira Umuhungu washikamye ku ngazo ye kugeza ubwo abashije kuyishyira ahagaragara.

Rumaga yavuze uburyo yigeze kwitabira amarushwana mu Mujyi wa Kigali, akaza kurangira bwije, ageze Nyabugogo abura imodoka imugeza iwabo.

Nyuma umubyeyi umwe mubakoraga amasuku muri iyo Gare yamufashije amwereka imodoka araramo mu gitondo akomeza urugendo.

Gusa kuko atagize amahirwe yo kumenya uwo mugiraneza, yashatse undi mubyeyi nawe ukora Amasuku mu Mujyi wa Kigali, ahabwa ishimwe mu kimbo cy’uwo wamugiriye neza bakaburana.

Mu byishimo bivanze no kurira, uyu mubyeyi yifurije Rumaga kuzahirwa igihe azaba yarubatse urugo rwe, kubwo kumutekereza ho atamuzi.

Mu gukora Ibisigo bagiye bongeramo ibirungo bitandukanye cyane n’ibyo bagiye bashyira kuri YouTube.

Buri gihembo cyose cyagiye guherekezwa n’ibahasha y’Amafaranga atatangajwe umubare.

Intore Massamba wizihiza imyaka 40 amaze muri Muzika yashimwe na Rumaga ku kuba isoko y’inganzo kuri benshi.

Iki Gitaramo kitabiriwe kinashyigikirwa by’umwihariko n’abahanzi Nyarwanda bamaze kubaka izina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *