Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irizeza Abanyarwanda, ko nta munyeshuri wagororewe mu bigo ngororamuco uzabura icyo akora kijyanye n’ibyo yize.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice ubwo yasozaga amasomo y’abanyeshuri bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya IWAWA.
Ni amasomo bamwe bari bamazemo imyaka 3 abandi bamaze ibiri mu kigo ngororamuco cya IWAWA.
Na morali yo ku rwego rwo hejuru mu ndirimbo zigaragaza ko bagororotse ndetse n’izirata u Rwanda, aba banyeshuri bakoze indahiro igizwe n’imigirire myiza ngo bazimakaza nibagera iwabo.
Niziyimana Omar ni umwe mu barangije, akaba yarabuze ababyeyi be afite imyaka 7 y’amavuko ndetse anavuga ko nta muryango agira.
Kubera ngo imyitwarire izira amakemwa yagaragaje mu gihe cy’imyaka 3 amaze IWAWA, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco bwamuhaye akazi imbere y’abantu bose bari IWAWA nk’umukozi wa leta uhoraho muri iki kigo ndetse bunamwizeza kumubera umuryango.
Ni abanyeshuri 4916 kuri iyi nshuro basezerewe IWAWA, basabwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye kuzafatanya n’abandi banyarwanda kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kimwe mu bibazo abarangiza mu bigo ngororamuco bahura na byo ni ukubura imirimo bigatuma bongera kwishora mu bikorwa bibi, bigatuma bongera kwisanga muri bya bigo ubugira kenshi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr.Patrice Mugenzi yijeje ko kuri iyi nshuro, aba barangije amasomo ko nta kazi bazabura.
Ubuyobozi bwa NRS bugaragaza ko miliyoni zisaga 110 Frw zitashye mu mifuka ya bamwe muri aba banyeshuri nyuma yo gukora imirimo inyuranye mu kubaka IWAWA inzu zigeretse zigirwamo zikanabamo abakozi b’iki kigo.
Aya ngo bazayagira igishoro mu kwihangira imirimo, kuri iyi nshuro ya 24, abarimo gusezererwa mu bigo ngororamuco bine biri mu Rwanda basaga 6400. (RBA)
Amafoto