Rwanda: Abavunja amafaranga bifashishije ikoranabuhanga bashyiriweho amabwiriza yihariye

0Shares

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA cyavuze ko cyamaze gushyiraho amabwiriza agenga ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo mu minsi iri imbere atangira kwifashishwa n’abashaka kujya muri ubu bucuruzi.

Ahishakiye Samuel atuye mu Mujyi wa Kigali aho akorera akazi ko kuvunja amafaranga yifashishije ikoranabuhanga.

Ku meza manini ariho mudasobwa n’ibikoresho bitanga murandasi, aba akurikirana uko amafaranga y’amahanga azamuka cyangwa amanuka ugereranije n’andi na we akagura cyangwa akagurisha. 

Muri aka kazi uretse mudasobwa na murandasi ngo hari n’ibindi bikenerwa.

Mu Rwanda, uretse Ahishakiye Samuel hari n’abandi biganjemo urubyiruko bamaze kwinjira muri ubu bucuruzi. 

Aba barimo na Mugwaneza Barrick aho we kimwe na Samuel bahamya ko baretse ibindi bakiyegurira ubu bucuruzi kuko burimo inyungu.

Ubumenyi ngo niyo ntwaro y’ingenzi ku keneye kwinjira muri aka kazi ndetse aba bakamazo igihe ni na yo nama bagira abashaka kubyinjiramo mu rwego rwo kwirinda ibihombo bijya bigaragara.

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA kivuga ko kuri ubu hashyizweho amabwiriza agenga ubu bucuruzi nk’uko byasobanuwe na Ndayambaje Jerome ushinzwe gusesengura ibijyanye n’udushya mu ikoranabuhanga mu by’imari muri uru rwego.

Ndayambaje Jerome anavuga ko abantu bakwiriye kugira amakenga no gushishoza mbere yo kwinjira muri ubu bucuruzi bwo kuri murandasi, kuko mu Rwanda hataraboneka ibigo cyangwa abantu (Blockers) batanga ubumenyi buhagije bwatuma ababikora bizera inyungu.

Nta mubare w’Abanyarwanda bazwi bakora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga y’amahanga mu buryo bw’ikoranabuhanga (Online forex trading). 

Urwego rugenzura isoko ry’imari n’imigabane (Capital Market Authority) ruvuga ko rwatangiye kwakira ubusabe bw’ibigo byifuza gukora nk’abahuza (Blockers) ku isoko ry’u Rwanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *