Rwanda: Abaturage bagiye kugezwaho ‘Ibyuma bishyushya Amazi’ bikoresheje Imirasire y’Izuba

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu [REG], igiye kugeza mu baturage Ibyuma bishyushya Amazi hifashishijwe Imirasire y’Izuba.

Ni mu rwego rwo gufasha Ingo nyinshi mu Rwanda kugerwaho n’ubu buryo bujyanye n’igihe kandi budahenze. Ibi bigamije by’umwihariko kwegera Ingo zifite amakiro macye.

REG ivuga ko ubu buryo kandi bugamije kugabanya ubucucike mu muyoboro mugari, kuko watwaraga amashanyarazi menshi yakwifashishwa mu zindi serivise.

Kugira ngo uhabwe ibi bikoresho, bishobora kunyura mu buryo bubiri, aho umukiriya yishyura igiciro cyose cyangwa bikishyurwa mu byiciro mu gihe cy’Amezi 24.

Ku ikubitiro, Ingo Ibihumbi 10 nizo zitezwe kuzaherwaho muri uyu mushinga. Kimwe mu by’ibanze, n’ukuba uwifuza ibi bikoresho, agomba kuba afite amazi mu rugo.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Umuyobozi muri REG ushinzwe uyu mushinga, Mupenzi Marcellin, yasobanuye ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ibyuma bishyushya amazi ku buryo bworoshye.

Ati:“Nyuma yo kubona ko abaturage bagorwa no kubona ibyuma bishyushya amazi kubera ko bihenze, REG yashatse uburyo abaturage babyifuza bagurizwa amafaranga yo kugura ibyo byuma adafite inyungu noneho bakayihabwa mu nzu zabo.”

Mu buryo bw’imikorere, REG yateganyije ko ukeneye icyo cyuma yishyura hagati ya 250.000 Frw na 857.000 Frw bitewe n’ubwoko bw’icyuma akeneye.

Gusa, REG itanga amahirwe yo kugurizwa amafaranga agera kuri miliyoni 1.3 Frw, maze uwagurijwe akazishyura mu byiciro uko bishoboka.

Ibi bituma uburyo bwo kugura ibyuma bishyushya amazi bukorohera abaturage batari bake.

Gahunda yo gukwirakwiza ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y’izuba ifite inyungu nyinshi mu rwego rw’iterambere rirambye.

Uburyo bwo gukoresha imirasire y’izuba ntibutuma gusa amashanyarazi akoreshwa neza ahubwo bunarengera ibidukikije.

Kuba REG yifashisha iyi mirasire mu gukemura ikibazo cy’ingufu mu gihugu, ni intambwe ikomeye yerekana ko u Rwanda rukomeje kugendera ku murongo w’iterambere rirambye.

Mu by’ukuri, iyi gahunda ifasha kandi mu kugabanya amafaranga abaturage batangaga kugira ngo bashyushye amazi hifashishijwe amashanyarazi cyangwa inkwi.

Ibi bigira akamaro kanini cyane mu kongera umusaruro mu ngo no kugabanya itwikwa ry’amakara n’inkwi, bigira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Muri rusange, gahunda yo gukwirakwiza ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y’izuba, igaragaza ubushake bwa Guverinoma mu gushakira abaturage ibisubizo birambye kandi bifasha mu kwihutisha iterambere kandi bibungabunga ibidukikije.

Amafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *