Rwanda: Abatunze Moto zidakora Ubucuruzi barasaba kugabanyirizwa Ubwishingizi

0Shares

Abafite moto zidakora ubucuruzi zizwi nka Promenade, bavuga ko kuba ubwishingizi bwa Moto zabo bwararinganijwe n’ubutangwa ku zikora Taxi, ari ikibazo kuko amafaranga bakwa izabo zitaba zayinjije nk’izo zikora Taxi.

Kuva tariki ya 1 Ukwakira 2024, amasosiyete atanga ubwishingizi bw’ibinyabiziga, yatangarije abafite Moto ko ubu bazajya bishyura amafaranga angana hatitawe ku cyiciro Moto irimo, uretse iza Leta, Company cyangwa amakoperative. 

Ni icyemezo abafite Moto za Promenade bavuga ko kibabangamiye.

Iki cyemezo ngo cyafashwe n’amasosiyete y’ubwishingizi nyuma yo kubona ko hari abagura ubwishingizi bwa Promenade bakabukoreho Taxi, bikiyongera ku mpanuka nyinshi za Moto bigahombya amasosiyete, nk’uko byasobanuwe na Theogene Uwizeyimana uyobora ishami rya Radiant muri Huye.

Kuri iki kibazo, Banki Nkuru y’Igihugu, BNR ifite mu nshingano kurengera abaguzi ba serivisi z’imari, ivuga ko igiye kugikurikirana.

Umuyobozi  w’ishami rya BNR rishinzwe kugenzura imyitwarire y’ibigo by’imari, Gerard Nsabimana yagize ati:”Abafite moto zidakora ubucuruzi bavuga ko ubucuruzi bwabo bwiyongereye, birasaba ko tuvugana n’abatanga izo serivisi tukamenya impamvu yabyo, niba ari umwanzuro bafashe turaza kumenya icyabiteye tuzabitangaze nyuma.”

Urebye uko ibiciro byari bihagaze mbere y’iki cyemezo, byikubye inshuro 3 kuri abo ba Moto za Promenade bigendanye n’imyaka iba imaze. 

Moto imaze hagati y’umwaka umwe n’itanu ubusanzwe yishyurirwaga amafaranga 62310 Frw ariko ubu ni 181150 Frw, imaze hagati y’imyaka 6 na 10 yishyurirwaga 74790 Frw ariko ubu ni 222750 Frw, irengeje imyaka 10 yishyuraga 86270 ariko ubu izajya yishyura 264350 Frw. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *