Rwanda: Abatishoboye bazajya bohererezwa amafaranga kuri Telefoni

0Shares

Inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo, barimo kureba uko ikoranabuhanga ryakwifashishwa muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage harimo no kohereza amafaranga agenerwa abatishoboye kuri telefoni zabo atanyuze mu Mirenge Sacco gusa.

Ni ibiganiro by’iminsi 2 birimo kubera i Kigali, ababirimo bakaba bagaragaje ko umubare w’abagerwaho na gahunda zigamije kubazamurira imibereho yabo wavuye ku 8.7% muri  2016/2017, ugera kuri 11% mu 2022/2023.

Magingo aya, ingo zigera kuri 3,281,203 zihwanye na 99% zimaze kwiyandikisha muri sisiteme y’ikoranabuhanga izifashishwa na leta mu kugena abagomba gufashwa batishoboye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Kayisire Marie Solange avuga ko barimo gusuzuma uko ikoranabuhanga ryakoreshwa muri gahunda zo gukura abaturage mu bukene harimo no koherereza abagenerwabikorwa amafaranga binyuze muri telefoni zabo.

Muri 2017, abagera kuri 3.9% by’abafite ubumuga ni bo bagerwagaho na gahunda zigamije kubazamurira imibereho none bageze kuri 7.3% muri 2024.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe na we yishimiye izi gahunda bafatanyamo na leta zigamije kurengera abatishoboye, agasanga igikorwa cyo koherereza abatishoboye amafaranga ari bumwe mu buryo bwabahindurira imibereho.

Imibare yo mu mwaka ushize igaragaza ko dosiye 5,522 zifite agaciro ka  6.545.396.000 Frw zasabye inguzanyo muri VUP, abaturage 60,106 aba ari bo bazihabwa biganjemo abagore kuko bari 32,406.

Akazi kahawe abaturage binyuze mu mirimo y’amaboko ya VUP kageze ku baturage bo mu ngo 80,903, muri izo 37,150 ziyobowe n’abagore naho 43,753 ziyobowe n’abagabo. 

Amafaranga yishyuwe abo baturage agera kuri miliyari 8.6 Frw. (RBA)

No photo description available.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *