Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bibaga inka z’abaturage bakazibagira mu mashyamba, aho kuva mu kwezi kwa 9 kugera ubu abafashwe bari bamaze kwiba inka zirenga 100.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko abakekwaho ubujura bwazo bari mu byiciro bitandukanye ari byo abiba inka bazikuye mu biraro by’abaturage, abatenezi, abamotari bakwirakwizaga inyama, abazitwara n’abazigura.
Mu bafashwe kandi harimo abahimbiye ibyaha ku wahaga amakuru Polisi.
ACP Rutikanga Boniface agira inama abaturage gutanga amakuru ku muntu wese baba bakekaho ibyaha.
Kuva mu kwezi kwa 9 kugera mu kwa 12, aba bakekwaho ibyaha polisi yerekanye bari bamaze kubaga inka zirenga100.
Uturere twibwemo izo nka ni Gasabo, Nyarugenge, Rulindo, Gicumbi na Gakenke. (RBA)